Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, ndetse no gukumira ibyaha (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, yakanguriye abacuruzi kugira uruhare mu kurwanya ihohotwerwa n’ icuruzwa ry’abantu.
Ubu butumwa yabutanze ku ya 11 Gashyantare, mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi, bakaba n’ abajyanama ba bagenzi babo, magana atatu na mirongo inane n’umwe, bari mu mahugurwa y’iminsi irindwi , n’ ukuvuga kuva ku ya 8 kugeza ku ya 18 Gashyantare, mu kigo cy’amahoro n’imiyoborere cya Nkumba, giherereye mu karere ka Burera.
Abitabiriye aya mahugurwa, bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw ’imirenge n’uturege mu gihugu cyose.
Ikiganiro cye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti," Uruhare rw’ubujyanama mu bucuruzi mu gukumira ihohoterwa no guca icuruzwa ry’abantu".
ACP Gatare yabakanguriye kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa, ririmo, irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, n’iryo mu ngo.
Yagize ati," Ibiyobyabwenge, birimo urumogi na kanyanga, biri ku isonga mu bitera bene ibi byaha. Na none, bitera ibindi, birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’amakimbirane atandukanye ".
Ati,"Ibi byose biteza umutekano mucye, kandi bidindiza iterambere, kuko uwabinyoye , uretse gukora ibyaha, adakora, ahubwo ibyakabaye biteza imbere umuryango, abipfusha ubusa abigura ibiyobyabwenge bimwangiririza ubuzima".
Yababwiye ko, nubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, ko hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu, cyane cyane abana b’abakobwa, aho babizeza ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi mu bihugu byo hanze.
ACP Gatare yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo, babafata bunyago, aho babanza kubaka ibyangomba, maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi y’ingufu, byongeye , nta gihembo cyangwa bakibaha, bakabaha inyica ntikize, utaretse kubashora mu busambanyi.
Yabasabye gukangurira urubyiruko kwima amatwi bene abo bantu babizeza ibitangaza kandi bafite imigambi mibisha, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babigaragaramo.
Gaza Bobe Benjamin, umukozi w’ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (Business Development Found-BDF), yashimiye Polisi kubera inama yabagiriye agira ati,"Twarushijeho kumenya amoko y’ihohohoterwa,uko abantu bacuruza abandi,n’uburyo bwo kubirwanya".
Yakanguriye bagenzi be kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuzigeza ku bo bahagarariye, ndetse n’abaturage muri rusange.
Kinyarwanda
English











