Ubu ni ubutumwa bagejejweho n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Werurwe ku cyicaro gikuru cya Polisi Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu muhango wo kubakira no kubifuriza akazi keza. Aba bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye bato 458 baherutse gusoza amasomo yabo mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana tariki ya 17 Werurwe 2014.
Umuyobozi mukuru wa wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana abonana nabo yongeye kubashimira ko bitwaye neza mu masomo yabo, anabibutsa ko kuba Ofisiye w’igihugu bisobanuye ibintu bitandukanye kandi bikomeye. Yakomeje abibutsa ko kugira ngo ube Ofisiye uhamye ugomba kuba umunyakuri, kwirinda imyitwarire mibi, kwirinda ibihuha, kubahiriza amategeko, kugira kwihangana mu byo ukora, kuburizamo ibyaha bitaraba, kudakorera ku jisho no kuba intangarugero mu byo ukora byose, ariko uhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko aba bapolisi bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bityo akaba ari umusanzu ukomeye Polisi y’u Rwanda yongerewe, kuko bazashyira mu bikorwa ibitari bike bigamije gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yabifurije akazi keza bagiyemo, akomeza avuga ko bazakorera ahantu hatandukanye, bityo ko bagomba kuzakoresha imbaraga n’umurava mu kazi kabo, ndetse bakarangwa n’imyitwarire myiza no kwihesha agaciro mu byo bakora buzuza neza inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











