Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), barakangurira abaguze ibinyabiziga hagati yabo kwihutira gukora ihererekanyabubasha rizwi nka 'mutation' no gukora imenyekanisha ku babivanye mu muhanda.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu kiganiro abahagarariye inzego zombi bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama, cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro giherereye mu Karere ka Kicukiro.
Cyagarutse ku bukangurambaga bwatangijwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bumenyesha abantu bose batakoze ihererekanyabubasha ry’ibinyabiziga baguze cyangwa bagurishije n’abatarandukuje ibinyabiziga byavuye mu muhanda, ko kuva tariki ya 26 Mutarama kugeza tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, harimo gutangwa ubufasha bwihariye kuri izi serivisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko nk’urwego rwa Polisi cyane cyane Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rihura n’ibibazo bitandukanye biturutse ku binyabiziga biba bitarakorewe ihererekanya, ugasanga iyo bikoze amakosa ubutumwa butanzwe bw’ibihano bujya ku muntu utari we, nawe akavuga ko ikinyabiziga cye yakigurishije nyamara uwo bakiguze nawe avuga ko cyibwe.

Yagize ati: “Ibinyabiziga by’ingeri zose byaba imodoka na moto byahererekanyijwe byaragiye biba byinshi, nibwo twahuye dushyiraho iyi gahunda yo kugira ngo abantu bafite ibibazo nk’ibyo bahabwe ubufasha bwihariye. Hashyizweho igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bafashwe ku masite yose mu gihugu, baze turebe icyo amategeko ateganya bave muri ibyo bibazo.”
ACP Rutikanga yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba umuntu yaba atunze ikinyabiziga kitamubaruweho akaba yakora amakosa runaka akabarwa ku wundi bityo ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda no kubahiriza amategeko hirindwa impanuka n’andi makosa, abantu batunze ibinyabiziga basabwa kwitabira iyi serivisi kugira ngo bafashwe.
Yakomeje ati: “Niba uzi ko ufite ikibazo cy’ihererekanya ry’ikinyabiziga ngwino bagufashe kabone n'ubwo uwo mwaguze yaba yaragiye mu kindi gihugu, yaritabye Imana cyangwa n’ibindi bibazo."
Yaburiye abinangira gukora ihererekanyabubasha ko ari icyaha, utazabyitabira nyuma y’ubu bufasha azashakishwa kandi akabihanirwa, bityo ko ntawe ukwiye kwitesha ayo mahirwe yinangira kwitabira iyi serivise ngo bamufashe.
Komiseri Wungirije ushinzwe serivisi z'abasora n'itumanaho mu Kigo cy'igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Uwitonze Jean Paulin yasabye abatunze ibinyabiziga bitabanditseho kwitabira ubu bufasha barimo guhabwa muri iki gihe, ashishikariza n'abagurishije ibinyabiziga kwihutira kwikuraho iyo mitungo itakiri iyabo.
Yavuze ati: “Dufite imisoro ku binyabiziga yagenewe gusana imihanda (Road users Revenue) yishyuzwa buri mwaka, itegeko ryagiyeho muri Gicurasi mu mwaka ushize risaba umuntu wese utunze ikinyabiziga kwishyura uwo musoro. Iyo rero ugurishije ikinyabiziga ntukore ihererekanya ibyo birarane by’imisoro birakomeza bikakubarwaho kandi tugira n’uburyo tugaruza ibyo birarane, niyo mpamvu tubasaba kwitabira gukemura ibyo bibazo mukora ihererekanya ry’ibinyabiziga.”
Uwitonze yavuze ko nta rwitwazo ku batazakora iryo hererekanya ry’ibinyabiziga nyuma y’igihe cyashyizweho, bazahura n’ibibazo bitandukanye birimo guhabwa ibihano hakurikijwe amategeko, ashishikariza abatarasaba gukorerwa ihererekanya kubikora vuba kugira ngo bahabwe ubutumwa bwa site bazajyaho bagafashwa.
Kuri ubu izi serivisi zirimo gutangirwa ahantu hatandukanye mu gihugu aho mu Mujyi wa Kigali hari site ya Masaka ahasanzwe hakorerwa serivisi z’ibinyabiziga, i Gikondo ahabera imurikagurisha, kuri Canal Olympia n’i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapi.
Mu Ntara zose z'igihugu, ubu bufasha burimo gutangirwa ku biro by’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kandi abasabye izi serivisi bahabwa gahunda mu butumwa bugufi kuri nimero ya telefoni bandikishije basaba.

Kinyarwanda
English











