Itsinda ry’intumwa 10 zaturutse mu gihugu cya Kenya mu muryango witwa Africa Unite ishami rya Kenya, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2015 ryasuye ikigo Isange One stop Center gishinzwe guha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa, kikaba gikorera mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, aho bashimye imikorere y’icyo kigo n’ibyo kimaze kugeraho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bakigera kuri Isange One Stop Center, bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo, Chief Inspector of Police (CIP) Shafiga Murebwayire, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako abasobanurira kuri zimwe muri serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.
Uwari uyoboye iri tsinda Wangechi Grace Kahuria, yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati:”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’igihugu cyacu barebe ko natwe twagira ikigo nk’iki muri Kenya”.
Yakomeje agira ati:”Twabonye ubushake bwo guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bw’abayobozi b’u Rwanda, ubunararibonye dukuye mu Rwanda, butweretse ko gukorera hamwe kw’inzego zose byagize ingaruka nziza mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, kandi ibindi bihugu bya Afurika bifite byinshi byakwigira ku Rwanda”.
Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2009, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).
Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.
Ikigo Isange cyabonye igihembo cy’umuryango w’abibumye (UNPSA) mu mwaka wa 2012 kubera ingufu zakoreshejwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Icyo gihembo kiswe “igihembo cyo guteza imbere itabara ku byaha bikorwa bishingiye ku gitsina” mu kwemeza uburyo Isange yageze ku ntego zayo.
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Leta y’u Rwanda ndetse na guverinoma y’u Buholandi bamaze kugeza Isange mu bitaro 23 by’uturere, gahunda ikaba ari ukugeza iki kigo mu bitaro byose by’uturere tugize igihugu.
Kinyarwanda
English











