Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaharanira kurwanya ihohotera bo mu karere basuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Itsinda ry’abantu 36 baharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo mu bihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba none tariki ya 5 Ukuboza, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye bunamiye imibiri ishyinguwe muri iyo mva rusange.

Aba bashyitsi bari bari mu nama y’iminsi 3 mu Rwanda aho baganiraga ku bibazo birebana n’ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iyi nama bakaba baranunguranaga ibitekerezo ku kuntu iki cyaha gifatwa nk’ikibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu cyashakirwa umuti ndetse kikabasha kurwanywa no gukumirwa mu bihugu bigize umurwango w’ Afurika y’Iburengerazuba.

Iri tsinda ryiganjemo abakora mu nzego za Polisi, abaganga ndetse n’abaturage muri ibyo bihugu hiyongeyeho n’abo mugihugu cya zambiya.

Ubwo bageraga ku rwibutso, aba bashitsi batambagijwe mu byumba bitandukanye aho bagiye birebera amwe mu mashusho mbarankuru ndetse bakanasobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ubwo yaje no gushyirwa mu bikorwa muri 1994.

Uwavuze mu izina rya bagenzibe, Dr. Mwansa Jonathan Kaunda wo mu gihugu cya Zambiya yavuze ko ibyo yiboneye n’ibyo yasobanuriwe byagwiririye u Rwanda ko ari amahano, asaba ko bitazongera kuba ahandi hose ku isi.

Yagize ati, “Nari naragiye nsoma inkuru kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gihugu. Ubu mbashije ku byibonera, iki n’icyaha ndengakamere kitagomba kuzaba ahandi ukundi ku isi”.

Dr Mwansa Kaunda yashimye leta y’u Rwanda kuba rwarafashe iyambere buzana ubumwe n’ubwiyunge, yashimye kandi inetera u Rwanda rumaze gutera mu iterambere.

Iri tsinda ejo atriki ya 4 Ukuboza ryasuye ikigo cya Isange mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho basobanuriwe ku mikorere yacyo ndetse bakaba baranyuzwe na serevise zitandukanye zihabwa abahohotewe bagana icyo kigo.