Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abahagarariye urubyiruko rw’ abakoranabushake basabwe kuba umusemburo w’umutekano n’iterambere

Urubyiruko rugera kuri 32, ruhagarariye urundi rubyiruko rw’abakoranabushake mu gihugu, none tariki ya 14 Ukuboza rwasuye Polisi y’igihugu ku Kacyiru mu nama yari igamije kurebera hamwe no gusuzuma imirimo bakora hirya no hino mu gihugu yo kurwanya no gukumira ibyaha, imikoranire yabo na Polisi bityo kugira ngo hafatawe ingamba nshya zo kurushaho gukumira ibyaha bitandukanye.

Uru rubyiruko kugeza ubu rubarirwa ku 7,000 mu gihugu cyose, rugizwe ahanini n’abanyeshuri barangije za kaminuza, rukaba uretse kuba rukora ibikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu bukangurambaga, runafasha abaturage batishoboye rububakira amacumbi, rutanga amatungo magufi kubatishoboye rukaba kandi runabaha ubwishingizi mu buvuzi.

Abitabiriye iyi nama, akaba ari abahagarariye uyu muryango ku rwego rw’intara n’ uturere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), Emmanuel K. Gasana, yabasabye kuba umusemburo w’iterambere ndetse bakanaharanira gushishikariza urundi rubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Guhera tariki ya 21 Ukuboza, itsinda ry’urubyiruko rw’abakoranabushake rugera kuri 300, ruzatangira amahugurwa y’iminsi 10, mu ishuri rikuru rya Polisi mu karere ka Musanze, aya mahugurwa akazaba agamije kongerera uru rubyiruko ubumenyi bwo  kurwanya no gukumira ibyaha.

Irindi tsinda ry’urubyiruko 300 rw’abakoranabushake, rwashoje bene aya mahugurwa uyu mwaka tariki ya 2 Kanama.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police, Theos Badege, yabwiye uru rubyiruko kuri bimwe mu byaha bikunze gukorwa mu gihugu. Nkuko yakomeje abitangaza ngo ibi byaha birimo, gufata ku ngufu abana b’abakobwa gukubita no gukomeretsa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

ACP Badege yasanishije ibi byaha no kuba ababikora usanga baba bafite ubujiji. Yagfize ati, “Ntabwo byumvikana uburyo umubyeyi cyangwa undi ushinzwe kurera ashobora gufata kungufu  umwana we yibyariye, ibi n’amahano, ntabwo bikwiriye ndetse n’amategeko y’u Rwanda arabihanira”.

Yasabye uru rubyiruko gukomeza kwegera abanyarwanda hirya no hino, bakora ubukangurambaga hagamijwe no gufasha ababa bagifite bene iyi mico guhinduka.

Uru rubyiruko rwasabwe kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga, batanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Perezida w’uru rubyiruko rw’abakoranabushake ku rwego rw’igihugu, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko iyi nama yababereye ingirakamaro, kuko bongeye kwibutswa inshingano zabo, ibi bikaba kandi nkuko yakomeje abyivugira bibaha umwete wo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati, “Bwari uburyo bwiza kuri twe, turumva dutewe ishema kuba twaje hano tukaganirizwa ndetse tukanibutswa inshingano zacu n’umuyobozi mukuru wa Polisi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi, turumva bidushimishije ndetse biranaduha imbaraga n’ umurava wo gukomeza kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha”.