Inama y’iminsi 3 yahuzaga abahagarariye Polisi z’ibihugu 7 byo muri aka karere yaberaga i Kigali yigaga kuburyo harwanywa ibikoresho n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge yasoje imirimo yayo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe.
Abari bayirimo bakaba biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya iyinjizwa ry’ibikoresho n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’amafaranga y’amakorano.
Mu muhango wo kuyisoza ku mugaragaro, Commissionner of Police(CP) Emmanuel Butera uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa bya Polisi wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yashimiye abitabiriye iyi nama uko bakurikiye amasomo yabo mu bwitonzi, bakaba bahakuye ubumenyi bunyuranye.
CP Butera yavuze ko muri iyi minsi biri kugaragara ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’amafaranga y’amahimbano byinjira muri ibi bihugu biri kwiyongera, ikindi ababikora bakaba bakoresha ikoranabuhanga kandi bakaba babikoresha mu gukora no gutera inkunga ibindi byaha bikomeye harimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’iterabwoba.
Aha yagize ati:”Mu bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge harimo imiryango yacu, ndetse natwe ubwacu dushobora kubikoresha tutabizi, ni inshingano yacu rero guhuriza hamwe imbaraga tukarwanya ibi byaha”.
Yasoje abasaba ko nibasubira mu bihugu byabo ubumenyi bavanye muri iyi nama bazabukoresha barwanya ibikoresho n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge mu bihugu byabo.
Iyi nama yari yaritabiriwe n’ibihugu bya Tanzaniya, Uganda, Kenya, Zambiya, Namibiya, Botswana n’u Rwanda, ndetse n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda birimo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), Minisiteri y’ubuzima ndetse n’abahagarariye amwe mu mabanki yo mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











