None taliki ya 25 Nyakanga abahagarariye abacuruzi bo mukarere ka Kicukiro bagiranye ikiganiro kigamije kwirinda kurwanya inkongi z’umuriro aho bagize bati mugihe kitarenze iminsi cumi n’ibiri mu masoko yose ya Kicukiro haraba harimo ibikoresho byo kurwanya inkongi z’umuriro,ibi bikaba biri mungamba zafatiwe muri iyo nama.
Iki kandi kiganiro cyari gihuje abahagarariye abacuruzi bo mu masoko yose akorera mu karere,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mukunde Angelique na’ukuriye urwego rw’umutekeno mu karere ka kicuro Dukuzumuremyi Eugene. IP Hamudun Twiziyimana uhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage akaba yasabye abari bitabiriye inama gukumira inkongi zumiriro ndetse bagatangira amakuru ku gihe haramutse habonetse ikihungabanya umutekano.
Bwate David umwe mubayobozi b’amasoko bari bitabiriye iyi nama akaba ashinzwe umutekano mw’isoko rya Ziniya yagize ati; N’ubwo tugiye kugura kizimyamwoto,Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere basa naho badukanguye kuko tugiye kubanza tukisuzuma ubwacu tugasubiramo uburyo bw’insinga z’amashanyarazi mw’isoko ryacu zitameze neza bitewe n’uko umucuruzi iyo ashaka gushyira itara aho acururiza abikora uko abyumva nta n’ubumernyi abifitiye agakoresha ibisinga bishaje kandi biba bishinyitse kuburyo bishobora guteza impanuka mbere yabyose tukaba tugiye kubikosora byihutuirwa,agira inama kandi bagenzi be bo muyandi masoko ko bakurikirana bagakosora iby’iwabo kuko amasoko yose usanga ariko bimeze.
umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mukunde Angelique mw’ijambo rye yasabye abari aho ko bagomba kwitabira kugura za kizimwa moto ndetse bakubahiriza amabwiriza y’ububozi yo kukumira inkongi zimiriro.
Hagarutswe ku ngamba zihari n’izashyizwemo imbaraga kugira ngo hakomeze gukumirwa inkongi z’umuriro, hagendewe ku mabwiriza ya Minisitiri w’intebe yasohotse ku wa 11 Nyakanga 2014 yerekeyeranye no gukumira inkongi z’imiriro ndetse ubu hakaba harateguwe amahugurwa yo kuzimya inkongi z’umuriro kubafite amazu arimo za Petrol Station zose mukarere ndetse n’abazikoreramo hamwe n’abahagarariye amashyirahamwe yo gutwra abantu n’ibintu ‘babifashijwemo na Polisi y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











