Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abahagarariye abandi mu gukumira ibyaha ba Gasabo basabwe kongera imbaraga mu kazi kabo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Kinyinya, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha (CPC’s) bagera kuri 370, bakorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bibutswa inshingano zabo no kongera imbaraga mu kazi kabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven watangije aya mahugurwa, yabwiye abayitabiriye ko bafite akamaro gakomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuko kuva bajyaho hari byinshi bimaze kugerwaho mu gukumira no kwirinda ibyaha, anabizeza ubufatanye bw’akarere.

Akaba yagize ati:”Kuva hajyaho gahunda yo gushishikariza abaturage gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, biragaragara ko umutekano uri kwiyongera, mukomeze intego yo gukorana n’inzego zose no guhanahana amakuru, kugirango dukomeze kwicungira umutekano no kujijura abanyarwanda ngo barusheho kumenya ko nta mutekano nta terambere, kandi akarere  kabijeje ubufatanye”.

Rwamurangwa yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko ari ingenzi, kuko bungukiramo ubumenyi bakanahana ubunararibonye na bagenzi babo, anavuga ko atuma biyibutsa inshingano zabo bakaniha izindi ntego.

Yasoje abasaba gukomeza kuba aba mbere mu gukumira no kwirinda ibyaha kuko “kwirinda biruta kwivuza”, bityo u Rwanda rurusheho kugira umutekano uganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abarutuye.

Mu biganiro bahawe harimo uruhare rwa CPC’s mu kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, banasobanuriwe isano iri hagati y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, babwirwa amoko y’ibiyobyabwenge akunda kugaragara mu Rwanda, ibitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo ndetse n’ingamba zafashwe mu kurirwanya.

Baganirijwe kandi ku kurwanya ruswa n’akarengane, aho babwiwe ko kuyirwanya bisaba uruhare n’ubufatanye bya buri wese, basobanurirwa ibihano ku cyaha cya ruswa, ibiyitera n’ingaruka zayo n’ingamba zafashwe mu kuyirwanya, harimo kwihutisha Serivisi, ubufatanye bw’inzego zose mu kuyirwanya, gutanga amakuru ku gihe, guhana abayifatiwemo, guhugura abantu ku bubi bwayo n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe  guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha (Community Policing) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yasoje aya mahugurwa asaba abayitabiriye ko ubumenyi bayakuyemo bayageza kuri bagenzi babo basangiye akazi, anabasaba kubahiriza indangagaciro zibagenga, anabizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya nabo mu gukemura ibibazo by’umutekano, akaba yagize ati:”Umutekano ni uwacu twese, nimwubahiriza uburyo bwashyizweho mu kwicungira umutekano, kuwubungabunga mukabigira ibyanyu, ibyo mudashoboye mukabishyikiriza inzego zibakuriye, nta kabuza tuzagira umutekano urambye, mumenye ko ari mwe bafatanyabikorwa bakomeye ba Polisi ba buri munsi, kandi igihango mufitanye na Polisi y’u Rwanda ntihazagire ugitatira.”

ACP Gatare yasoje ababwira ati:”Buri kigero (generation) kigira intego, amahoro n’umutekano dufite hari ababiharaniye, namwe rero mwihe intego yo kubisigasira, munaharanira guteza imbere ibyagezweho, maze dufatanye guteza imbere igihugu n’abanyarwanda no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.”

Gatera Callixte uturuka mu kagari ka Rukiri II umurenge wa Remera wari witabiriye aya mahugurwa,  yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko abungura byinshi, avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bakuyemo, cyane cyane barushaho gutangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano no gukoresha neza ikayi y’umudugudu.