Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru, Chief Supt. of Police (CSP), Dismas Rutaganira, yakanguriye abagororwa bo muri gereza ya Musanze kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya imvugo n'ibikorwa bipfobya kandi bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Iyi nama, kimwe n'izindi, yazibagiriye mu kiganiro yagiranye nabo ku itariki 9 Mata, umunsi wa gatatu w'icyumweru cya mbere cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, cyabereye muri iyi gereza iherereye mu murenge wa Muhoza.
CSP Rutaremara yagize ati: "Igihe muzaba mukigororwa, ndetse n'igihe muzaba mwafunguwe, muzirinde kandi murwanye imitekerereze cyangwa ibikorwa bipfobya cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994."
Yakanguriye by'umwihariko abagororwa bakatiwe igifungo kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuvugisha ukuri ku byo bakoze kandi bakabisabira imbabazi kuko byoroshya kandi byihutisha inzira y'ubutabera n'ubwiyunge.
CSP Rutaganira yasobanuriye abo bagororwa uko ingabo zari iza Rwanda Patriotic Front (RPF) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Umuyobozi wungirije w'iyi gereza, Senior Inspector of Prison (SIP), John Mazimpaka, yashimiye Polisi y'u Rwanda kubera izo nama maze akangurira abo bagororwa kuzishyira mu bikorwa. Yabagiriye inama yo kwirinda amacakubiri y'uburyo ubwo ari bwo bwose.
Umuyobozi w'Itorero rya Restoration ryo mu mujyi wa Musanze, Pasitoro Matabaro Mporana Jonas, wari witabiriye nawe iki kiganiro, yakanguriye abo bagororwa kurangwa n'ukuri agira ati: "Ukuri ni ko gukiranuka. Mukwiye kwererana imbuto nziza hagati yanyu, ndetse mukanazerera n'abadafunzwe kugira ngo babone ko mwahindutse."
Umwe muri abo bagororwa witwa Bazimenyera Ezechiel, wari Burigadiye w'icyahoze ari Komine Mukingo, yagize ati: "Izi nama twagiriwe ni ingenzi. Zizadufasha kwirinda kongera gukora ibyaha dufungiwe, ndetse n'ibyaha muri rusange, kandi zizadufasha kubana neza, haba hagati yacu muri gereza, ndetse n'abo tuzasanga hanze yayo igihe tuzaba dufunguwe."
Kinyarwanda
English











