Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagize urwego rushya rushinzwe umutekano mu karere (DASSO) basoje amahugurwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Kanama, mu ishuri rya Polisi riri  Gishari mu karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’abasore n’inkumi 2171 y’urwego rushya ruzajya rufasha akarere mu bikorwa byo kurinda umutekano ruzwi ku izina rya DASSO. Iki kikaba ari icyiciro cya mbere cya DASSO kirangije amahugurwa.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro,  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ko uru rwego rushya ruje rufite inshingano zirenze izo Local Defense rusimbuye yari ifite, ariko nta mbunda ruzajya ruba rufite , bakaba bashobora kuzikoresha mu gihe bibaye ngombwa. Rukaba rufite ishingano zo gufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Minisitiri Kaboneka yasabye abasoje amahugurwa guharanira kuba igisubizo aho bagiye gukorera mu nyungu z’abaturage, kandi bakigomwa inyungu zabo bwite kugira ngo iz’abaturage bazakorana nabo zishyirwe imbere, aho yagize ati“Muzitange kandi mwigomye inyungu zanyu kugira ngo iz’abaturage zize imbere.”

Dasso izakora yunganirana na Community Policing ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira umutekano w’abanyarwanda. Mu barangije harimo ab’igitsina gore 229.

Biteganyijwe ko Dasso izatangira akazi  kayo mu kwezi gutaha kwa Nzeri.