Mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukomeza kwibungabungra umutekano no gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye ku bufatanye n’akarere, ku itariki ya 20 Gicurasi 2014, abagize komite zo kwicungira umutekano mu mirenge yose uko ari 14 y’akarere ka Huye bagera ku 2252, bahawe ahugurwa yo kwibungabungira umutekano.
Mu mahugurwa yahawe abagize izi komite zo kwicungira umutekano mu murenge wa Mukura, amahugurwa yatanzwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, ari kumwe n’umutahira w’intore mu karere ka Huye, Nsabimana Jean Pierre.
Nsabimana yasabye aba bagize izi komite gukora ibishoboka byose bagakumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.
Yabasabye kandi gukangurira abaturage bashinzwe, kurangwa n’ingangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kuko ubifite yirinda no gukora icyaha.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Ngoma Inspector of Police (IP) Rukundo Mucyo, yabibukije ko umutekano ari ishingiro rya byose, kuko ntacyo wakora udafite umutekano.
Yakomeje ababwira ko aribo bafite inshingano yo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge banashishikariza ababikoresha kubireka kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yabasabye kubirwanya no gutanga amakuru ku nzego zibakuriye y’ibishobora kuba birenze ubushobozi bwabo.
Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo n’umurenge yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu mirenge yabo ndetse no gukaza umutekano.
Ndabacyenga Haruna, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bamenye neza uko bakumira icyaha.
Yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ntitwari tuzi neza uko twakumira icyaha kitaraba, ahubwo ahanini twashishikazwaga no gufata abagikoze, ariko ubu tugiye kujya dukumira ibyaha bitaraba, kuko kwirinda biruta kwivuza”.
Kinyarwanda
English











