Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu murenge wa Nyarugunga bahuguwe ku kwicungira umutekano

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gicurasi, mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, abagize komite zo kwicungira umutekano bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yo kurushaho kwibungabungira umutekano.

Umunyamabangwa nshingwabikorwa w’uyu murenge Murebwayire Alphonsine yasabye aba bagize izi komite gushishikazwa no gukumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe Inspector of Police (IP) Bernard Gatete

yabibukijwe amoko y’ibyaha akunda kugaragara mu mirenge yabo, harimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi, basabwa kubirwanya no gutanga amakuru ku nzego zibakuriye y’ibishobora kuba birenze ubushobozi bwabo.

Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite biyemeje  ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo  n’umurenge  yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu murenge wabo ndetse no gukaza umutekano.

Mu karere ka Kicukiro kandi, mu murenge wa Gikondo, abaturage barenga 350 b’akagari ka Kagunga kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gicurasi bagiranye inama n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse na Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo Nathan Kanyesigye, yabibukije ko kubumbatira umutekano ari inshingano za buri wese.

Yabasabye kwitabira no gushyira mu nbikorwa gahunda za leta zirimo umuganda n’izindi.

Umuyobozi wa Sitatiyo ya Polisi ya Gikondo Assistant Inspector of Police (AIP) Vedaste Habimana, yabibukije uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha,

Nyuma y’inama,  abaturage biyemeje gukorana n’inzego z’umutekano baziha amakuru y’icyahungabanya umutekano cyose, bakagikumira kitaraba.

Biyemeje kandi gukaza amarondo bashyira imbaraga mu kwishyura amafaranga ahemba abarara irondo bakangurira n’abatayatanga kuyatanga.