Mu rwego rwo kongerera ubumenyi no kuganira ku ngamba zo gukumira ibyaha, abagize komite zo kwicungira umutekano 708 bo mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi bakoze amahugurwa y’umunsi umwe.
Akaba ari ayo ku nshuro ya 2 ahawe izi komite kuko abandi 648 bayahawe muri Kamena umwaka ushize.
Aka karere ka Kicukiro kakaba gafite abagize izi komite 1804.
Muri aya mahugurwa, abayitabiriye basabwe kongera ingufu n’ingamba mu gukumira ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina dore ko ari bimwe mu byaha bikigaragara mu karere ka Kicukiro.
Bakaba banahuguwe uko bakwirinda inkongi z’umuriro.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gutangira amakuru ku gihe ikintu cyose cyahungabanya umutekano, bakirinda ibihuha, kandi bakandika abantu bashya bacumbitse mu midugudu yabo.
Ndamage akaba yamereye abahuzabikorwa b’izo komite telephone 369 , abayobozi b’imidugudu nabo abemerera 328, azemerera n’abayobozi 41 b’utugari.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police Anastase Karango, nawe yasabye abagize izi komite kuba umusemburo wo gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











