Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera, Rwamagana, Gasabo, Nyanza na Kayonza yahuguye abagize Komite zo kubungabunga umutekano barenga 1500 ku wa 20 na 21 Werurwe uyu mwaka.
Mu karere ka Ngoma yahuguye 351 bo mu mirenge ya Mugesera na Zaza; muri Kirehe yahuguye 340 bo mu mirenge ya Gahara na Nyarubuye; naho mu karere ka Rwamagana Polisi yahuguye abagize izi Komite 265 bo mu mirenge ya Fumbwe na Karenge.
Muri Bugesera yahuguye abagize uru rwego 206 bo mu murenge wa Mareba; mu karere ka Nyanza Polisi yahuguye 176 bo mu murenge wa Kigoma; muri Kayonza Polisi yahuguye 148 baturuka mu murenge wa Nyamirama; naho mu karere ka Gasabo yahuguye 90 bo mu murenge wa Rusororo.
Mu byo bahuguwemo harimo amateka y’u Rwanda, gukunda igihugu n'uburere mboneragihugu, icyo Komite zo kubungabunga umutekano ari cyo, inshingano zazo, imikoranire yazo n’izindi nzego, indangagaciro zikwiriye kuranga abagize uru rwego n’uruhare rw'umuturage mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.
Harimo kandi isuku n'isukura, ubusigire bw'igihugu, kubungabunga no kurengera ibidukikije, uburenganzira bwa muntu, gukumira amakimbirane, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kurwanya akarengane na ruswa
Mu kiganiro ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yagiranye n’abo mu murenge wa Kigoma yababwiye ati,"Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kubungabunga no gusigasira umutekano. Bituma ibyaha bikumirwa no gufata vuba ababikoze. Murasabwa gukangurira abo muturanye kwirinda ibyaha no gutungira agatoki inzego z’umutekano ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano."
Yababwiye kandi ati,"Nk’abagize Komite zo kubungabunga umutekano murasabwa kuba Indacyemwa mu mico no mu myifatire kugira ngo ibyo mwigisha bihabwe agaciro kandi bikurikizwe."
Aganira n’abo mu murenge wa Karenge (Rwamagana), Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Karenge, IP Albert Kayinamura yabasabye kujya babwira abaturanyi babo ko kwishora mu biyobyabwenge bitera gukora ibyaha, ubukene, uburwayi , gufungwa no gucibwa ihazabu; kandi bakabakangurira kwirinda amakimbirane bababwira ko ari intandaro y’umutekano muke mu muryango.
IP Kayinamura yasabye kandi abagize uru rwego guhora bakangurira abaturage kwirinda ikibi n’igisa na cyo, kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo, no gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa.
Kinyarwanda
English











