Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagize inama y’ubuyobozi ya Global Fund bashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Itsinda ry’abagize inama y’ubuyobozi ya Global Fund ku rwego rw’isi  basuye ikigo Isange  One Stop Centre cyita kikanaha ubufasha abakorewe ihohoterwa  gikorera ku Kacyiru, basobanurirwa imikorere yacyo n’ubufasha giha uwahuye n’ihohoterwa kuva akihagera kugeza atashye.

Bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo, Superintendent of Police(SP)  Shafiga Murebwayire ababwira amavu n’amavuko ya  Isange, abatambagiza  mu byumba bitangirwamo serivisi zitandukanye ndetse anabasobanurira kuri zimwe muri serivisi zitangwa n’ iki kigo ,zirimo guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha muby’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama kandi byose bakabihabwa ku buntu.

Carsten Staur ukomoka mu gihugu cya Denmark, wari  uyoboye iri tsinda, yavuze ko batangajwe n’ukuntu Polisi y’u Rwanda, biciye mu  kigo basuye, yashoboye gushyiraho uburyo buboneye bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa.

Yagize ati:”Twatangajwe na serivisi zitangwa na Isange  n’ukuntu ikigo nk’iki gishinzwe ubuzima ariko kikanayoborwa na Polisi, ibi ni urugero rwiza kuko  kurinda abana , abagore n’abahohotewe muri rusange ari ikintu gikomeye , iyi ni intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yagezeho kandi nkurikije ibyo twabwiwe byatanze umusaruro.”

Yavuze ko gusura iki kigo byari bigamije kureba ukuntu Polisi y’u Rwanda  yabashije kwigisha abaturage no kubumvisha ko abakorewe ihohoterwa batinyuka kuyigana no kuvuga ibyababayeho.

Yongeyeho  ati:”Kugenza ibyaha by’ihohoterwa ndetse no kurinda neza ibimenyetso bikorwa na Polisi, ubusanzwe ni ibintu  bigorana bityo turashima  akazi gakorwa kugirango ibyo byose bihuzwe n’ubujyanama buhabwa uwahohotewe kandi turasaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga.”

Umuyobozi w’iri tsinda yashoje  ashima  ubushake bwa politiki buri mu Rwanda mu gushakira ibisubizo ihohoterwa rishingiye kugitsina n’irikorerwa abana  ndetse no guha umugore agaciro.

Ikigo cya Isange One Stop Centre cyashinzwe ku bufasha bwa  Madame Jeanette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Republika mu mwaka w’2009, mu mwaka wa 2012 kikaba cyarahawe igihembo cy’imikorere myiza n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki kigo kandi kuva cyashingwa, kimaze kwakira no kwita ku bakorewe ihohoterwa bagera ku 15000, 87 ku ijana byabo akaba ari abagore  mu gihe 57 ku ijana by’uwo mubare wose ari abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko; ubu kikaba gikorera mu bitaro 45 mu turere dutandukanye tw’igihugu.