Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore muri Rubavu na Nyarugenge basabwe gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana

Polisi y’u Rwanda yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore basaga 600 bo mu mirenge ya Rugerero, Nyundo, Kanama, Rubavu, Nyakiriba na Kanzenze, yo mu karere ka Rubavu n’abo mu mirenge ya Nyarugenge, Nyamirambo na Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge gufatanya gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano na byo.

Ubu butumwa Polisi muri utu turere yabubahaye ku itariki 3 Kamena uyu mwaka mu biganiro yagiranye na bo ubwo  bari mu nama nyunguranabitekerezo, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gukumira ibyo byaha.

Aganira n’abo mu murenge wa Kanzenze basaga 70, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage, ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rubavu, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza yababwiye ati,"Abagore n’abakobwa basigaye bavuga, ndetse bakanagaragaza ihohoterwa bakorewe, bitandukanye na kera aho bamwe muri bo babicecekaga; ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari abagihohoterwa baruca bakarumira. Abo bakeneye kwigishwa  no gushishikarizwa kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ihohoterwa bakorerwa."

Yababwiye ko gukubita no gukomeretsa abagore n’abakobwa, kubatuka, kubavunisha, kubabuza uburenganzira ku mitungo, kubafata ku ngufu, no kubahoza ku nkeke ari bimwe mu byaha   bakorerwa.

IP Nyiraneza yabwiye abo bagize Inama y’Igihugu y’abagore muri uwo murenge (Kanzenze) ko abenshi mu bakora ibyo byaha baba banyoye ibiyobyabwenge; abandi bakaba babiterwa n’ubusinzi, ndetse n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya  uburenganzira bwabo.

Yababwiye ati,"Ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa; usibye kuba ari ibyaha, rinadindiza iterambere ry’umuryango. Mwongere imbaraga mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyo byaha, musobanurira abantu ingaruka mbi z’iryo hohotera."

Mu butumwa yagejeje ku bagize iyi Nama bo mu mirenge ya Rugerero na Nyundo, Umuhuzabikorwa wayo ku rwego rw’akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yabasabye gukangurira abaturanyi babo kwirinda iryo hohotera, babibutsa ko nta we ugomba guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka (gabo cyangwa gore.)

Yabasabye kujya kandi babakangurira kwitabira umugoroba w’ababyeyi babasobanurira ko utareba gusa abagore cyangwa abafite ubushobozi buke; ahubwo ko ufitiye akamaro ibyiciro byose by’abantu.

Ubu butumwa bugamije ubufatanye mu gukumira iri hohotera, ni bwo Ingabo z’Igihugu zagejeje ku bagize Inama y’Igihugu y’abagore bo mu yindi mirenge itandatu y’akarere ka Rubavu. Ni na bwo Polisi y’u Rwanda muri Nyarugenge yahaye abo mu mirenge ya Nyarugenge, Nyamirambo na Kimisagara.