Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagera kuri 90 basoje amahugurwa ku ihohoterwa

 Abantu 90 barimo abaganga, abapolisi, abaforomo n’abandi bakora mu bitaro hirya no hino mu gihugu, none tariki ya 13 Ugushyingo, basoje amahugurwa y’iminsi itanu, ajyanye n’ikumirwa ry’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, ibi bikaba biri muri gahunda ndende y’igihugu yo gukwirakwiza ikigo Isange One Stop Centre hirya no hino mu gihugu.

 Aya mahugurwa yaberaga ahantu hatandukanye harimo; mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu karere ka Musanze ndetse no  mu ishuri rya Polisi rya Gishali (PTS) mu karere ka Rwamagana.

 Mu gihe k’iminsi itanu, abari bayitabiriye bahawe amasomo atandukanye arimo; kwita no gufasha uwakorewe ihohoterwa, amoko y’ihohoterwa, ingaruka ziterwa n’ihohoterwa, uburyo bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ihohoterwa n’andi.

 Biteganyijwe ko abagera ku 180, barimo abaganga, abapolisi, abaforomo n’abandi aribo bazahabwa bene aya mahugurwa. Icyumweru gitaha hazatangira ikindi kiciro cy’abantu 90 nabo bazahabwa bene  aya mahugurwa.

 Madamme Kayiteshonga Yvonne, uyobora Ishami ry’indwara zo mu mutwe, muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), mu ijambo yagejeje ku barangije aya mahugurwa mu ishuri rya Polisi ry’igishali, yashimye ingamba zihamye za Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ihohotera mu gihugu.

 Kayiteshonga yagize ati, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ritandukanye, rigira ingaruka zitandukanye nko kwigunga ku warikorewe, ibi bikomere byo ku mutima umuntu akaba ashobora ku bana nabyo ubuzima bwe bwose, ibi bikaba byanamuviramo kwiheba akumva ko isi yose yamutereranye ndetse akaba yanakwiyahura mu gihe ntacyaba gikozwe bwangu ngo bene uyu muntu yitabweho.”

 Yasabye abarangije aya mahugurwa kujya bafata umwanya uhagije wo gutega amatwi no kwita ku bakorewe ihohoterwa, ndetse no gushyira imbaraga mu gushaka ibimenyetso bifasha ubutabera gukora akazi kabwo neza.

 Yakomeje kandi ahamagarira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kudahishira abakekwaho gukora ihohotera, aha akaba yashimangiye  ko abantu bose bagomba kugira uruhare mu gutanga amakuru agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa dore ko kuri we asanga ko ubu aribwo buryo buboneye bwo kugira ngo iki cyaha gicike burundu mu gihugu.

 Mu Ishuri rikuru rya Musanze aho bene aya mahugurwa yasojwe kuri iyi tariki, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda, uyobora Ishami rishinzwe amahugurwa, Commissioner of Police, Gatete Cyprien, yavuze ko, aya mahugurwa nubwo yari yaratinze ariko ari ingenzi kandi aje akenewe. Yasabye abayarangije kuzashyira mu bikorwa  ubumenyi bayavomyemo, bityo kugira ngo abakorerwa ihohoterwa babashe gufashwa neza.

 Twizerimana Letitia, umuganga ukora mu bitaro bya Ruhengeri mu karere ka Musanze, umwe mu barangije aya mahugurwa, yasobanuye ko kuri ubu hakiri imbogamizi y’ubujiji kuri bamwe mu baturage mu miryango imwe n’imwe batarasobanukirwa n’akamaro ko kurinda ibimenyetso bijyanye n’icyaha k’ihohotera.

 Aha akaba yatanze urugero rwaho, umubyeyi cyangwa undi muntu ashobora kuhagira umwana wasambanijwe. Kuri iyi ngingo yasobanuye ko, iyo ibi bibaye ibimenyetso bijyanye no gukurikirana ukekwaho gukora iki cyaha biba bisibanganye bityo ibi bikaba ngo binadindiza imikorere y’ubutabera kuri bene ibi byaha.

 Gahunda yo gukwirakwiza ikigo Isange One Stop Centre, yatangijwe ku ikubitoro na, Nyakubahwa Madamme wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, aha hakaba hari mu 2009, ubwo yatangizaga Isange One Stop Centre ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

 Kuri ubu, mu gihugu hose harabarurwa Isange One stop Centre 17, zikaba zikorera mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu. Gahunda Polisi y’u Rwanda ifite ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo nuko, bene ibi bigo bigezwa mu bitaro by’uturere twose tw’igihugu.

 Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre, ikorera ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru, CIP Murebwayire Shafiga, yavuze ko, iki kigo cyakira nibura abantu 10 bakorewe ihohotera buri munsi.