Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagera kuri 5 bafashwe bakekwaho kwiba amafaranga arenga Miliyoni 580 muri UNDP

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29,Kanama Polisi y’u rwanda yataye muri yombi abantu 5 bafite uruhare mu iyibwa ry’amafaranga  erenga  Miliyoni 580 zibwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) rikorera mu Rwanda nyuma yo guhimba imishinga ya baringa itabaho.

Umuvugizi wa  Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Damas Gatare yavuze ko abagize uruhare mu kwiba  ari Evelyne Ben Dadale,ushinzwe  kwakira no gutegura impapuro zishyuza muri  UNDP, Viviane Masabo umukozi muri REMA n’ushinzwe imyubakire Liliane Kente, Jeremie Rucamukibatsi  na Michael Kabutura.

Yavuze ko  aba bantu bose uko ari 6  bahimbye imishinga itabaho  maze bigana umukono  (sinya) by’umuyobozi mukuru  ushinzwe  kubungabunga ibidukikije maze  biba amafaranga muri UNDP  anga na Miliyoni  580,270,483 kuva hagti y’umwaka wa 2011 kugeza muri Kanama ,2014.

UNDP mu mishinga itandukanye muri  REMA.

ACP Gatare yavuze ko Rucamukibatsi yafashwe na Polisi y’i igihugu cy’u  Burundi  kubusabe bwa Polisi y’u Rwanda  naho abandi bakaba barafatiwe i Kigali nyuma yo gushyira imyirondoro y’abashakishwaga ku kumbuga nkoranya mbaga no kurubuga rwa Poilisi y’u Rwanda.

Imishinga yari yarizwe ikaba yari   Biogas Rec Limited nyirawo ari Rucamukibatsi , harikandi  Envirotech Consult limited jointly    nyirawo yari Kente  na Kabutura na Rwanda Bamboo society ya Johnson Nkusi.

Iperereza rikaba ryerekana ko amafaranga yashyizwe kuri konti ya Biogas Rec Limited, Envirotech Consult Ltd  na Bamboo Society.

Assistant Commissioner of Police  Gatare yagize ati " Uyu munsi nta muntu ushobora gukora ibyaha ngo narangiza ahunge kuko  Polisi zo mu karere zashyize imbaraga hamwe na Polisi mpuzamahanga hamwe n’abaturage b’ibihugu byo mu karere kuburyo ntawakora icyaha ngo ahunge ubutabera”.

Inyigo z’imishinga ya baringa  ikaba yaragiye itwara amafaranga kuburyo bukurikira:

Umushinga bavuga ko wakoreraga mu nkengero za Pariki y’ibirunga kuva muri Werurwe 2012 watwaye miliyoni 38.4 z’amafaranga y’u Rwanda, hari kandi umushinga wo kwita kubidukikije  watwaye Miliyoni  37.2 wagombaga kuba warangiye mu Kuboza 2013, hakaba kandi inyigo y’umushinga kungaruka n’imihindagurikire  y’ibihe mu rwanda yatwaye amafaranga y’ u Rwanda  agera kuri Miliyoni 29.3 .

Iyi mishinga yose ikaba itarigeze ibaho ikaba yarasheshwe n’ubuyobozi  bukuru bwa REMA.