Abayobozi ba sitasiyo ya polisi, abagenzacyaha n'abashinjacyaha bo mu mujyi wa Kigali, bari mu mahugurwa y'iminsi ibiri ku burenganzira bw'ikiremwamuntu no guperereza ibyaha.
Icyiciro cya mbere cy'ayo mahugurwa kiri kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru, cyatangiye ku itariki 16 Mata 2015, kikaba kizasozwa ku itariki 17 Mata 2015.
Ayatangiza ku mugaragaro, umuyobozi w'ishami ry'ubugenzacyaha rya Polisi y'u Rwanda, Assistant Commission of Police (ACP), Theos Badege, yavuze ko agamije kongerera ubumenyi abagenzacyaha n'abashinjacyaha kugira ngo barusheho gutanga ubutabera hubahirijwe amategeko.
Yavuze ko ayo mahugurwa ari uburyo bwiza nka zimwe mu nzego zishinzwe gutanga ubutabera bwo guhura, zigasesengurira hamwe imiterere y'ibibazo n'imbogamizi bahura nabyo mu kazi, bityo zikungurana inama ku byakorwa kugira ngo zirusheho gutanga ubutabera.
Yagize ati: "Gutanga ubutabera bigira uruhare mu kubumbatira umutekano w'abantu n'ibyabo."
ACP Badege yabwiye abari mu mahugurwa kuyakurikirana neza kugira ngo biyongere ubumenyi n'ubushobozi mu guperereza ibyaha, banubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Yababwiye kandi kujya buri gihe barangwa n'ubunyangamugayo, ubufatanye no kunganirana mu kazi kugira ngo batange ubutabera.
Aya mahugurwa ari gutangwa n'abakozi b'umuryango udaharanira inyungu wunganira abantu mu mategeko (Legal Aid Forum-LAF).
Umuyobozi wa LAF, Andrews Kananga, yavuze ko aya mahugurwa azahabwa abagize ibi byiciro mu Ntara zose.
Ashingiye ku magambo yavuzwe n'umuhanga agira ati: "Kugira ngo ugire ubwenge n'uko hari icyo wiga buri munsi", Kananga yagize ati: "Uko iterambere ryihuta, ni ko n'ibyaha birushaho kwiyongera. Ni nako kandi n'ababikora bahindura uburyo babikoramo. Ababishinja n'ababigenza bakwiye kugira ubumenyi buhambaye kugira ngo basohoze inshingano zabo neza."
Mu byo abari muri ayo mahugurwa bazigishwa harimo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu gihe cy'iperereza, ibintu by'ingenzi mu gihe cy'iperereza, n'uburyo bwo kubaza no gufata amajwi ubazwa mu gihe cy'iperereza.
Abari muri ayo mahugurwa bazasuzumira hamwe kandi imbogamizi bahuye nazo mu kazi mu mwaka ushize, n'amasomo bawukuyemo, ibyo bikaba bizabashoboza gufata ingamba zo kurushaho kuzuza inshingano zabo .
Kinyarwanda
English











