Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo mu ifasi ya Gasabo na Nyarugenge bahuriye mu nama yo kunoza akazi kabo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2015, Abagenzacyaha n’abashinjacyaha 100 bakorera mu ifasi ya Nyarugenge na Gasabo bakanguriwe gukomeza ubufatanye  no gukora neza akazi kabo. Inama bahuriyemo ikaba yabereye ku  biro by’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Muri uko gukora neza akazi kabo bakaba barebeye hamwe itegeko rishya rigenga Abunzi kugira ngo basobanukirwe kimwe iryo tegeko. Barebeye hamwe iby’ingenzi byahindutse mu itegeko ngenga Nº02/2010/OL ryo kuwa 09/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi.

Muri uyu mwaka turimo wa 2015,  itegeko ngenga  no 02/2010 ryavuzwe haruguru ryaje guhindurwa  kandi ryuzuzwa n’Itegeko–ngenga Nº02/2015/OL ryo kuwa 16/07/2015, mu rwego  rwo gukomeza kunoza imikorere ya Komite z’Abunzi, bityo hakaba hari ibyahindutse,ibindi byongerwamo.

 Rudatinya Nyangezi Gaspard uyobora urwego rw’ubushinjacyaha bwisumbuye mu ifasi ya Nyarugenge na Nsengiyumva Azarias, umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basobanura ku itegeko ry’Abunzi, basobanuye ko mu mwaka wa 2004 hashyizweho Itegeko–ngenga no 17/2004 ryo kuwa 20/06/2004 rigena  imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi, aho Abunzi bakoreraga ku rwego rw`Umurenge w`icyo gihe.

Bakomeje basobanura kandi ko mu mwaka wa 2010 iri tegeko–ngenga no 31/2006 ryaje guhindurwa  kandi ryuzuzwa n`itegeko–ngenga no 002/2010 ryo kuwa 9/6/2010 rigena  imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi,aho Abunzi bashyizwe ku rwego rw`Akagari ndetse hanashyirwaho Abunzi ku Murenge mu rwego rw`Ubujurire.

Muri 2011 ni bwo hashyizweho Iteka rya Minisitiri no 82/08.11 ryo kuwa 2/05/2011 rigena amategeko ngengamikorere ya Komite z`Abunzi

Muri uyu mwaka turimo wa  2015,  itegeko ngenga  no 02/2010 ryavuzwe haruguru ryaje guhindurwa  kandi ryuzuzwa n`Itegeko–ngenga Nº02/2015/OL ryo kuwa 16/07/2015, mu rwego  rwo gukomeza kunoza imikorere ya Komite z`Abunzi, bityo hakaba hari ibyahindutse,ibindi byongerwamo.

Uretse iri tegeko ry’Abunzi ryaganiriweho ndetse rikunguranwaho ibitekerezo, abitabiriye iyo nama banaganiriye ku mikoranire hagati ya Polisi n’ubushinjacyaha barebera hamwe uko dosiye ziva kuri polisi zijya ku bushinjacyaha zarushaho gukorwa neza.

ACP Elias Mwesigye uyobora Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali akaba yasabye abitabiriye iyo nama gukora kinyamwuga akazi  kabo kandi abasaba kunoza imikoranire yabo ya buri munsi bityo bagashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Rudatinya Nyangezi Gaspard uyobora urwego rw’ubushinjacyaha bwisumbuye mu ifasi ya Nyarugenge we yavuze ko byari ngombwa guhuza abashinjacyaha n’abagenzacyaha kuko basobanukiwe neza itegeko ry’Abunzi ndetse n’imikorere y’uru rwego n’uko bakorana narwo mu gushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya.