Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagenzacyaha n'abashinjacyaha barasabwa gusenyera umugozi umwe mu gutanga ubutabera

Ibi byavuzwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mata, ubwo yari ari muhango wo gusoza icyiciro cya 4 cy'amahugurwa y'iminsi 2 ku burenganzira bw'ikiremwamuntu no guperereza ibyaha yahabwaga abayobozi ba sitasiyo za Polisi, abagenzacyaha n'abashinjacyaha bakorera mu ntara y'Iburasirazuba, akaba yaberaga mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa akaba yari agamije kongerera ubumenyi abayobozi ba za Sitasiyo za Polisi, abagenzacyaha n'abashinjacyaha bakorera muri iyo ntara, kugira ngo barusheho gutanga ubutabera bwubahirije amategeko, no kwigira hamwe uko izi nzego zombi zasenyera umugozi umwe, hagamijwe guha abaturage serivisi nziza n’ubutabera buhamye.

Muri uwo muhango, IGP Gasana yasabye abayitabiriye buri gihe kumenya icyo bagomba gukora, uko bagomba kugikora n’ibikenewe kugirango akazi kabo kagende neza, aho yagize ati:”Abaturage babategerejeho ubutabera, niyo mpamvu mukwiriye gutahiriza umugozi umwe, ntimwitane ba mwana, mukagira indangamikorere mu kazi kanyu, mugahuza ibikorwa, mugasobanurira neza abo muyoboye n’ababagana ibyo bagomba kuzuza ngo bahabwe serivisi nziza, kandi mukihutira gukemura vuba ibibazo by’abaturage babagana.”

Yabwiye aba bagenzacyaha, abashinjacyaha n’abayobozi ba za Sitasiyo za Polisi ko kubera iterambere ry’igihugu, mu Rwanda hagaragara ibyaha by’ikoranabuhanga, aho yagize ati:”Duhanganye n’ibyaha by’ikoranabuhanga, tukaba dusabwa kugira ubuhanga buhambaye mu kubikumira no kubirwanya kurusha ababikora.”

Yasoje abasaba kwirinda ruswa kuko aho iri nta mutekano kandi nta terambere, abasaba kugirirana icyizere kuko aho kitari hahora amakimbirane n’ubwumvikane bucye, aboneraho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa n’abateguye aya mahugurwa, asaba abayitabiriye ko amasomo bayaboneyemo yabagirira akamaro, bakarushaho gutunganya akazi bashinzwe bihatira kugira ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bigamije kugumya kwibungabungira umutekano n’amahoro.

Uyu muhango ukaba wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda DIGP A/P Juvenal Marizamunda, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) ACP Theos Badege, n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

Amahugurwa nk’aya yatanzwe mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Iburengerazuba, mu majyepfo, hakaba hatahiwe intara y’Amajyaruguru, akaba aterwa inkunga n’umuryango udaharanira inyungu wunganira abantu mu mategeko (Legal Aid Forum-LAF).