Tariki ya 30 Mata 2015 mu Karere ka Musanze mu nzu mberabyombi y’Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu (National Police College - NPC) hashojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abagenzacyaha n’abashinjacyaha mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagati y’iyo nzego no kunoza imikorere y’amadosiye y’ibyaha mbere y’uko ashyikirizwa ubucamanza.
Aya mahugurwa aje akurikira ibyiciro bine byakozwe ku rwego rw’Intara y’Umujyi wa Kigali, Intara y’iburengerazuba, Amajyepfo n’Intara y’Iburasirazuba. Aya mahugurwa akaba yarabayeho ku bufatanye na Legal Aid Forum (LAF).
Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, uburyo ibimenyetso byegeranywa, amategeko agendanye n’imitunganyirize y’imanza z’inshinjabyaha, uburyo dosiye ikorwa ikaba yuzuye kandi ifite ibimenyetso bihagije.
Aya mahugurwa yabaye umwanya wo kugaragaza ibyakorwaga ku buryo butanoze hagamijwe gufatira umwanzuro hamwe w’umurongo nyawo byakorwamo.
Ayasoza mu izina rya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishami ry’ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yashimiye abayitabiriye agaragaza ko yari agamije guhuriza hamwe inzego z’iperereza zigahugurwa kandi zikaganira hagamijwe gutanga ubutabera ku mpande zose.
Yasobanuriye abiyitabiriye ko ubutabera bwagerwaho mu gihe iperereza rikoranywe ubushishozi kandi hubahirijwe uburengazira bwa buri muntu.
Yakomeje asaba abashinjacyaha guhura kenshi bishoboka n'abagenzacyaha no kubagira inama.
Yagize ati:”Amahugurwa nk’aya ni ayo kubongerera ubumenyi no gusangira inama n’ubunararibonye; nk’uko byemejwe mu byifuzo byatanzwe azajya aba buri mwaka, ariko ntibibabuze kujya mukora inama zisa nk’izi ku rwego rwanyu”.
Yashimye umufatanyabikorwa LAF ku bw’inkunga yateye iki gikorwa, anagaragaza ko mu gihe kizaza gahunda nk’izi zahuza inzego zose z’ubutabera harimo n’inkiko, urwego rw’abavoka n’abaganga nk’abiyambazwa mu kazi k’iperereza.
Yashoje yongera gushima abitariye amahugurwa abifuriza gushyira mu bikorwa ubumenyi babonye kandi anabifuriza akazi keza.
Aya mahugurwa yasojwe mu kigo cy’Ishuri Rikuru rya Polisi yari ikiciro cya gatanu akaba ari nacyo cya nyuma, abashinjacyaha n’abagenzacyaha bose bahawe ayo mahugurwa bakaba ari 230.
Kinyarwanda
English











