Abapolisi 40 b’abagenzacyaha bari mu mahugurwa mu ishuri ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 ukwakira 2015, basuye isuzumiro rya Polisi y’u Rwanda ( Kigali Forensic Laboratory) ryifashishwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye hagamijwe gukora neza iperereza ry’ibyaha binyuranye.
Aba bagenzacyaha ubwo basuraga iri suzumiro, bagiye berekwa ibice bitandukanye byaryo, ndetse bareba ku buryo burambuye uko imashini zifashishwa mu gusuzuma neza ibimenyetso by’abanyabyaha, biba byagiye bisigara ahantu hatandukanye bakoreye ibyaha. Bimwe muri ibyo bimenyetso bisigara, birimo aho baba bakandagiye, abo baba bakoze n’intoki n’ibindi. Mu bindi abo bagenzacyaha biboneye, ni ukuntu izo mashini zipima ibyemezo n’ibyangombwa binyuranye hagamijwe kureba ko atari ibihimbano, ibi nabyo bigafasha mu buryo bwo gufasha gukusanya ibimenyetso by’ibyaha.
Baneretswe kandi uko basuzuma ibindi bintu bitandukanye birimo indangamuntu, impushya zo gutwara imodoka, imikono , inyandiko z’ubwoko butandukanye, hasuzumwa ko ari imyimerere cyangwa se ari impimbano.
Ushinzwe imigendekere myiza y’aya mahugurwa, Chief Inspector of Police ( CIP) Modeste Bisangwa, yavuze ko uru rugendo shuri rw’aba bagenzacyaha rwari rugamije guhuza ibyo basanzwe biga no kwirebera uko bikorwa. Yagize ati:” Byari ngombwa cyane ko basura ririya suzumiro bakirebera uko bapima ibimenyetso bitandukanye by’ibyaha, bityo bikaba byazabafasha nk’abagenzacyaha mu kazi kabo ka buri munsi”. CIP Bisangwa yavuze ko amasomo bahabwa, amenshi ajyanye no gukora iperereza ryo ku rwego rwo hejuru no kugira ubumenyi buhagije mu gupima ibimenyetso by’ibyaha.
Aba bagenzacyaha kandi banahabwa ubumenyi buhagije mu bijyanye n’amategeko ndetse no kumenya iby’ingenzi byakorwa mu gihe bageze ahabereye ibyaha, gukusanya ibimenyetso by’ibyaha, no kurengera aho hantu hagamijwe gufasha ko iperereza rikorwa neza.
Aba bapolisi bakaba ari icyiciro cya mbere cy’abagenzacyaha biga ku rwego rwo hejuru ibijyanye no gukora iperereza, kuva hajyaho ishuri rya Polisi ry’ubugenzacyaha mu karere ka Musanze. Batangiye aya mahugurwa tariki ya 18 Kamena 2015, biteganyijwe ko bazayamaramo amezi 6.
Kinyarwanda
English











