Abashinzwe ubugenzacyaha ku rwego rw’uturere ndetse n’abakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, gukorana umurava no kwakira neza ababagana. Ibyo babisabwe tariki ya 6 Nzeli n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ari kumwe n’umuyobozi mushya w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege.
Inama y’umunsi umwe abo bagenzacyaha bagiranye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, yari igamije mbere na mbere gusuzuma no kwigira hamwe ibimaze kugerwaho n’urwo rwego ndetse n’ingamba nshya zafatwa kugira ngo akazi k’ubugenzacyaha kagende neza. Basabwe kwakira neza abaturage hirya no hino bagana ubugenzacyaha ndetse banashishikarizwa gukemura neza ibibazo by’abaturage.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati” uko umuntu akora cyane ni nako ibibazo ahura nabyo bigenda byiyongera. Iyo umuntu arangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura , kwigirira icyizere ndetse n’ubunyamwuga mu kazi ke, uko byagenda kose yuzuza neza inshingano ze ndetse agateza igihugu cye n’abaturage bacyo imbere”. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yasabye abo bagenzacyaha kujya biyungura ubumenyi butandukanye kugira ngo bazamure imikorere yabo mu buryo bwiza bujyanye n’iterambere igihugu cyacu kigenda kigeraho.
Abo bagenzacyaha banasabwe kwitandukanya n’ingeso mbi zidakwiriye umunyarwanda w’inyangamugayo nk’ubusinzi, ruswa, kwiyandarika n’ibindi, asoza avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano, ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rwuzuze inshingano zarwo cyane cyane abaturage bakirwa neza kandi bakemurirwa ibibazo ku buryo bwihuse.