Ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2014, hasojwe amahugurwa y’abagenzacyaha 91, barimo 60 barangije amahugurwa yo ku rwego rw’ibanze (Basic) n’abandi 31 barangije ayo ku rwego rwisumbuye (Advanced), bose baturutse mu turere twose tw’u Rwanda, bakaba barahuguwe ku bijyanye no gukora iperereza ry’ibanze ku byaha bitandukanye. Aya mahugurwa akaba amaze ukwezi kumwe.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, yashimiye abayarangije, ababwira ko amahugurwa ari ingirakamaro, aho yavuze ko uko isi itera imbere ibyaha bihindura isura, bityo amahugurwa nk’aya akaba afasha abayahawe kugenza ibyaha no kubibonera ibimenyetso.
Akaba yagize ati:”Mu kazi kanyu muzihatire gushaka ibimenyetso bihagije kugirango turwanye umuco wo kudahana, kuko iyo ubuze ibimenyetso umunyacyaha ahinduka umwere imbere y’amategeko”.
Akaba yakomeje agira ati:” Sinshidikanya ko aya mahugurwa yatumye mugira ubumenyi burenze ubwo mwari mufite mu kugenza ibyaha, cyane ko muri iyi minsi hagaragara ibyaha ndengamipaka, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na ruswa, byose bikaba bibangamiye umutekano n’iterambere rusange”.
DIGP Marizamunda yasabye abarangije aya mahugurwa kuzerekana ubunyamwuga aho bagiye gukorera, birinda kugwa mu byaha, ahubwo igihe cyabo bakagikoresha basoma baniyungura ubumenyi.
Yabasabye kuzajya bakira neza ababagana bagatanga serivisi nziza, bakarangwa n’ikinyabupfura, kandi bakirinda ruswa, bityo bakaba bafashije Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.
DIGP Marizamunda yasoje abasaba kuzageza ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa kuri bagenzi babo batarahugurwa.
Uwavuze mu izina ry’abarangije amahugurwa Assistant Inspector of Police (AIP) Annet Mukaruvuna, yagize ati:” Aya mahugurwa atubereye ingirakamaro cyane, yatwongereye ubumenyi bw’uko tugomba kugenza ibyaha birushijeho, uko tugomba kubaza ukekwaho ibyaha, uko tugomba gufata neza ibyafatanywe abanyabyaha n’ibindi. Akaba azatuma turushaho gukora neza akazi kacu”.
Aya mahugurwa akaba yarateguwe n’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).
Kinyarwanda
English











