Kuri uyu wa tariki ya 2 Gicurasi 2014 mu ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha 60 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda, bakaba bazahugurwa mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibanze ku byaha bitandukanye. Aya mahugurwa akaba azamara ukwezi.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP)Theos Badege, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko azabongerera ubushobozi bwo gukora akazi kabo, akaba azanabafasha kugenza ibyaha biri kugaragara muri iyi minsi, cyane cyane ibikoreshwa ikoranabuhanga.
ACP Badege yakomeje avuga ko nibarangiza aya mahugurwa bagakora akazi kabo neza, bazaba bari gufasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.
Yasoje abasaba kuzakurikira neza amasomo yabo, maze ubumenyi bazakuramo bakazabugeza kuri bagenzi babo batarahugurwa.
Umuyobozi w’ishuri rya Gishari Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha yabwiye aba bapolisi ko amahugurwa ari ingenzi kuko baziyungura ubumenyi, aho yanavuze ko azatuma barushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.
Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).
Kinyarwanda
English











