Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagenzacyaha 59 barangije amahugurwa y’ibanze ku kugenza ibyaha

Ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, hasojwe amahugurwa y’abagenzacyaha 59 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda, bakaba barahuguwe ku bijyanye no gukora iperereza ry’ibanze ku byaha bitandukanye. Aya mahugurwa akaba amaze ukwezi kuko yatangiye ku itariki ya 1 Gicurasi 2014.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP ) Dan Munyuza  yashimiye abayarangije, ababwira ko amahugurwa ari ingirakamaro, kandi akaba yari ngombwa kuko yatumye abapolisi bagira ubumenyi buhagije bwo kurwanya ibyaha.

Akaba yagize ati:” Sinshidikanya ko aya mahugurwa yatumye abapolisi bagira ubumenyi burenze ubwo bari bafite mu kugenza ibyaha, cyane ko muri iyi minsi hagaragara ibyaha ndengamipaka, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na ruswa, byose bikaba bibangamiye umutekano n’iterambere rusange”.

DIGP Munyuza yasabye abarangije aya mahugurwa kuzerekana ubunyamwuga aho bagiye gukorera, birinda kugwa mu byaha, ahubwo igihe cyabo bakagikoresha basoma baniyungura ubumenyi.

Yabasabye kuzajya bakira neza ababagana bagatanga serivisi nziza, bakarangwa n’ikinyabupfura, kandi bakirinda ruswa, bityo bakaba bafashije Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

DIGP Munyuza yasoje abasaba kuzageza ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa kuri bagenzi babo batarahugurwa.

Umwe mu barangije amahugurwa Kaporali Uwishema Gilbert akaba ari nawe munyeshuri witwaye neza yagize ati:” Aya mahugurwa atubereye ingirakamaro cyane, yatwongereye ubumenyi y’uko tugomba kugenza ibyaha birushijeho, uko tugomba Kubaza ukekwaho ibyaha, uko tugomba gufata neza ibyafatanywe abanyabyaha n’ibindi”.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).