Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagenzacyaha 50 bari guhugurwa ku bijyanye n’inshingano zabo

Abagenzacyaha 50 bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu bari mu mahugurwa y’iminsi ine, agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’inshingano zabo.

Ayo mahugurwa ari kubera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yatangiye ku itariki 2 Kanama, akaba azasozwa ku itariki 5 Kanama.

Yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Juvenal  Marizamunda, akaba yari hamwe  n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo Umuyobozi w’Ishami ryayo ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Assistant Commissioner of Police (ACP), Theos Badege.

Mu byo bari kwigishwa harimo uburyo bwo kuzitira no kurinda ahabereye icyaha kugirango hatagira umuntu utabyemerewe uhinjira akaba yakwangiza ibimwenyetso byacyo, gukusanya ibimenyetso byacyo, no gukora iperereza ku cyaha cyakozwe kugeza igihe dosiye igerejwe mu bushinjacyaha.

Bari kwigishwa kandi uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora icyaha, imifungire n’uburenganzira bw’ukurikiranyweho gukora icyaha, imikoranire hagati y’abagenzacyaha n’izindi nzego zifite ubutabera mu nshingano, imbogamizi abagenzacyaha bahura na zo mu gihe bakora iperereza n’uburyo bazikemura.

Biteganyijwe ko ku itariki 4 Kamena, bamwe mu bayobozi ba sitasiyo za Polisi zo mu mujyi wa Kigali, abakora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imicungire y’ibikoresho, ,n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi, bose bagera kuri 18, bazitabira aya mahugurwa, bakaba baziyongera kuri aba bagenzacyaha  50 kugirango bahuguranwe hamwe nabo, dore ko imirimo y’abo ifite aho ihurira n’inshinganio z’aba bagenzacyaha.

DIGP Marizamunda yagize ati,"Uko iterambere ry'igihugu ryihuta,ni ko n’abanyabyaha bagenda bahindura imikorere.Ni ngombwa kugira ubumenyi buhagije mu gutahura imikorere yabo kugirango ibikorwa byabo bikumirwe, ndetse hanafatwe abakoze cyangwa abategura gukora ibyaha.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda itegura bene aya mahugurwa kugirango abapolisi bagire ubumenyi buhagije mu ngeri zitandukanye bityo barusheho gukora akazi kinyamwuga."

Yakomeje agira ati," N’ubwo igihugu cyacu gifite amahoro asesuye, tugomba gukumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke. Ni inshingano zacu kurwanya ibyaha no gufata ababikoze kuko biteza umutekano muke.

Kugirango ibyo tubigereho, tugomba kuba dufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutahura ababikoze kugirango bashyikirizwe ubutabera. Aya mahugurwa akaba ari  umwanya mwiza wo kwiyongera ubumenyi ndetse no kwibukiranya inshingano zanyu."

Yabwiye aba bagenzacyaha gukurikira neza ariya amasomo no kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bazungukira muri aya mahugurwa.