Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaganga muri Polisi y’u Rwanda barahabwa amahugurwa ku buvuzi bw’ibanze bw’indwara zo mu mutwe n’ihungabana

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Werurwe hatangiye amahugurwa y’iminsi 4 ahabwa abaganga bakorera muri Polisi y’u Rwanda ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, akaba azabafasha kumenya uko baha ubuvuzi bw’ibanze kandi bakanafasha uwahuye n’ihungabana kimwe n’uwabaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’impuguke z’abaganga b’indwara zo mu mutwe ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi yu Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi, dore ko Polisi y’u Rwanda ari urwego ruhura n’abafite uburwyi bwo mu mutwe, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abahungabanye kubera ibibazo bitandukanye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:” Igihugu cyacu ni igihugu kiri kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho usanga abagize umuryango nyarwanda bafite ibibazo bitandukanye, ugasanga bishora mu biyobyabwenge kubera impamvu nyinshi, nabyo bikabatera ibibazo byo mu mutwe, cyangwa abandi ugasanga bibasiwe n’ihungabana ritewe n’ibyo banyuzemo muri Jenoside.”

Yasabye abayitabiriye gukurikira neza amasomo bazahabwa, kugirango bazashobore gufasha ababagana.

Aha yavuze ati:” Aya mahugurwa azabafasha kwita ku babagana bazahajwe n’ibiyobyabwenge, dore ko bari mubo mwakira mu kazi kanyu ka buri munsi, kandi azanabafasha kumenya uko muzajya mwakira abahuye n’ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka tugiye kwinjiramo.”

ACP Mwesigye yasoje asaba abitabiriye aya mahugurwa ko bazageza kuri bagenzi babo bakorana ubumenyi bazakuramo, kuko ubu bumenyi bukenewe na buri wese.

Umwe mu batanga amahugurwa Madamu Claire Nancy Misago ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yavuze ko bishimiye guhugura abaganga bo muri Polisi y’u Rwanda, kuko uko iminsi ihita indi igataha ariko hagenda hagaragara abantu bagenda barushaho kuba imbata y’ibiyobyabwenge, rimwe na rimwe bikabatera indwara zo mu mutwe.

Aha yavuze ati:” Byari ngombwa ko muhabwa aya mahugurwa y’ubuvuzi bw’ibanze buhabwa ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa uwahungabanye nk’abafatanyabikorwa bacu mu by’ubuvuzi, kuko hari byinshi mudufasha mu kwita ku bafite indwara zo mu mutwe, cyane cyane ko muri iyi minsi usanga abantu baba imbata z’ibiyobyabwenge biyongera, kandi ni mwe tuba turi kumwe umunsi ku munsi mu gihe cyo kwibuka, dore ko usanga hari abahura n’ihungabana muri ibyo bihe baba bakenewe kwitabwaho.”

Mu masomo bazahabwa muri aya mahugurwa harimo: Ubusobanuro bw’indwara zo mu mutwe, Ibimenyetso by’ufite ibibazo byo mu mutwe n’uko wamutega amatwi neza, uko wakwita ku wabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ingaruka ku buzima bw’uwabaye imbata yabyo no ku muryango muri rusange, n’andi masomo.