Ku wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, Polisi y’u Rwanda yatangiye guha amahugurwa y’iminsi 3 yo gukumira no kwirinda inkongi z’umuriro abaganga 44 bakorera mu ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali, aba nabo bakaba bazahugura bagenzi babo.
Aya mahugurwa yatangijwe n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe iby’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Theophile Dushime.
Mu baganga bari guhabwa aya mahugurwa, hari abaturutse mu bitaro by’uturere no mu bigo nderabuzima, bakaba bahabwa ubumenyi bw’uko bakwitwara n’icyo bakora igihe aho bakorera cyangwa aho bari hadutse inkongi z’umuriro, bakaba bafite inshingano zo kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi bazayakuramo.
Atangiza aya mahugurwa ACP Seminega yavuze ati:”Ibitaro n’Ibigo nderabuzima ni ahantu hateranira abantu benshi kandi hakwiye gucungirwa umutekano. Nk’uko Polisi y’u Rwanda rero ifite inshingano yo gusangiza ubumenyi abaturage kugirango buri wese agire uruhare mu kwicungira umutekano no kwirinda ibiza, niyo mpamvu tubaha amahugurwa nk’aya.”
Yavuze kandi ko abayobozi batandukanye b’ibitaro hirya no hino mu gihugu aribo basabye ko Polisi y’u Rwanda yahugura abakozi bayo, kugirango bagire ubumenyi bw’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Aha yavuze ati:”N’ubwo nta bitaro na bimwe mu gihugu birafatwa n’inkongi y’umuriro, ni byiza ko dushyira imbaraga mu gushyiraho ingamba zo kuzikumira, niyo mpamvu duha amahugurwa nk’aya abantu bose bakorera ahantu hahurirwa n’abantu benshi.”
Biteganyijwe ko abahugurwa bazahabwa ubumenyi-mvugo n’ubumenyi-ngiro ku gukumira no kwirinda inkongi, bakanazakora urugendo shuri muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali.
Mu ijambo rye, Dr Dushime yababwiye ati:”Aya mahugurwa ni ingirakamaro, kuko nk’uko mubizi mu bitaro ni ahantu hakirirwa abantu benshi buri munsi, tugomba rero kwirinda gushyira abarwayi n’abarwaza bacu mu kaga k’inkongi z’imiriro, kandi mwibuke ko aho dukorera haba harimo ibyuma byinshi biba bikenewe kurindwa inkongi z’umuriro.”
Yabasabye ko ubumenyi bazayakuramo bazabusangiza na bagenzi babo bakorana ndetse n’abaturanyi.
Mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yahaye amahugurwa nk’aya abacungagereza 50 nabo bagomba guhugura abandi.
Kinyarwanda
English











