Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batandatu barimo umupolisi n’umusirikare, bose bakaba bakwekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amadorali y’Amerika ibihumbi 725 akaba arenga miliyoni 500 y’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga akaba ari ay’umucuruzi witwa Karim Somdje, aya mafaranga akaba yari avuye i Rubavu yoherejwe i Kigali ngo ajye gushorwa mu bikorwa by’Ubucuruzi.
Asobanura iby’ubu bujura, umusirikare witwa Sergeant Claude umwe mu bafashwe, avuga ko hari umwe muri aba bafunzwe witwa Rusakara Alexis akaba yari yamugejejeho umugambi ko hari abantu bafite amafaranga menshi bava Rubavu berekeza i Kigali.
Ngo yamusabye ko bafatanya kubatega maze bakabambura amafaranga.
Uyu musirikare avuga ko iryo tsinda ryose uko ari batandatu bari baziranye ku iyibwa ry’ayo mafaranga. Umupolisi nawe wari muri uwo mugambi witwa caporal Nsengiyumva Céléstin, we avuga ko ibyo kwiba ayo mafaranga yabigejejweho n’uriya musirikare wamusabye kumufasha uwo mugambi.
Uyu mupolisi nk’uko abyiyemerera, avuga ko yahaye uwo musirikare imyenda ya Polisi, ikoti rya Polisi ryambarwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, amapingu ndetse n’imbunda.
Ibyo byose nibyo uriya musirikare yifashishije ahagarika imodoka yari itwaye bariya bagabo bari batwaye ayo madorali.
Bamwe muri abo bagabo bafatanyije umugambi n’umupolisi ndetse n’umusirikare kwiba ariya mafaranga bemera uruhare rwabo, mu gihe abandi bavuga ko baguye mu mutego, bakamburwa amafaranga n’abapolisi ubwo bari mu nzira bageze i Shyorongi mu karere ka Rulindo bazaniye umucuruzi Karim Somdje amafaranga ye i Kigali.
Uyu mucuruzi avuga ko amafaranga ye yari yagambaniwe kwibwa n’umwe muri bariya bagabo bafunzwe witwa Gahunde Yacinthe akaba yari yayamutumye kuyamuzanira mu karere ka Rubavu akayamushyira i Kigali.
Akomeza avuga ko Gahunde Yacinthe ariwe wapanze umugambi wo kwiba ayo mafaranga maze akifashisha abandi bavuzwe hejuru.
Cyakora arashima Polisi y’u Rwanda kuba yarahise ishakisha abo bajura kugera ibafashe ndetse akaba yashyikirijwe amafaranga ye na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena.
Yagize ati” Kuba mu Rwanda hari umutekano uhagije, abantu bakora ibikorwa byabo, batembera amanywa nijoro, numvaga nta kibazo gutuma umuntu ayo mafaranga no kuyanzanira i Kigali.
Cyakora maze kubwirwa ko ayo mafaranga yibwe, nahise nitabaza Polisi, nari mfite icyizere cy’uko bazafatwa nkabona amafaranga yanjye”, ndashimira rwose Polisi y’u Rwanda”.
Aba bagabo bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye mu mpera z’ukwezi gushize bafatirwa mu bice bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa yavuze ko kugeza ubu amafaranga amaze kuboneka ndetse yahawe nyirayo ari amadorari ibihumbi 618 akaba yashyikirijwe nyirayo.
Yakomeje avuga ko hari undi muntu umwe ugishakishwa na Polisi y'u Rwanda nawe akaba azafatwa nk'uko yakomeje abitangaza. CSP Céléstin Twahirwa yakomeje avuga ko gutwara amafaranga menshi nk’ariya ari uburangare.
Yongeyeho ko bishoboka ko hari ubwo abatwara amafaranga menshi mu ntoki angana kuriya baba bashaka gukwepa imisoro.
Yasabye abantu gukorana na banki bakirinda ingaruka zitandukanye, kuko gucisha amafaranga mu mabanki birinda izo ngorane, CSP Céléstin Twahirwa akaba yakomeje avuga ko ntawakora icyaha ngo acike inzego z’umutekano.
Aba bose iki cyaha cy’ubujura kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka irindwi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 304 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











