Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 20 Mata 2018, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Ahishakiye Celestin w’imyaka 60 nyuma yo kumusangana ibiro bitatu by’urumogi ubwo yari ari mu modoka ya Coaster ifite pulaki RAC 533 N yavaga Rusizi yerekeza mu mugi wa Kigali. Ni nyuma y'uko hafashwe kandi uwitwa  Hakizimana Evariste w’imyaka 24 nawe uwo munsi bamusanganye udupfunyika 1,647 tw’urumogi, aho yafashwe yari agiye kurugurisha mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu Ahishakiye Celestin yafashwe ubwo yari mu modoka iva Rusizi ijya i Kigali yitwaje urumogi.

CIP Kayigi yagize ati:” Ubwo imodoka yari igeze Kitabi nibwo abapolisi bakorera muhanda bahagaritse iyo modoka bamwitegereje babona uburyo yari yambaye bugaragaza ko hari ikintu yahishe bamusatse basanga imbere y’imyenda yari yambaye harimo urumogi rungana n’ibiro bitatu n’igice’’

CIP Kayigi yakomeje agaragaza uburyo yari yagerageje guhisha urwo rumogi. Yagize ati: Yafashe ikintu kimeze nka matela, arushyiramo akizengurutsaho bamuhambiriza imigozi ya Shamburayeri yo mu mipine y’igare, ubundi arenzaho imyenda. Yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Tare ashyikirizwa ;urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo rukore iperereza ryabwo.

Igikorwa nk’iki cyabaye no mu karere ka Rubavu aho kuwa 19 Mata hafashwe uwitwa Hakizimana Evariste w’imyaka 24 wafashwe afite udupfunyika 1,647 tw’urumogi, akaba yarafatiwe mu mudugudu wa Kiraro, akagari ka Gasiza mu murenge wa Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Nara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Gasasira yagize ati:’’ Yafashwe n’umukwabu wakozwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Kiraro yafatiwemo ubwo bari bamaze kumenya uyu Hakizimana Evariste ajyanye urumogi aho yari agiye kurugurisha. Ako kanya Polisi yahise ihagera bamusatse bamusangana udupfunyika tw’urumogi 1,647.

CIP Gasasira yasoje ashimira abaturage batanze amakuru anagira inama abishora muri ibi bikorwa byo gucuruza urumogi ko babireka kuko ntaho bazacikira ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage.

Yagize ati:’’Ndashimira abaturage ku bufatanye bagaragaza hagati yabo na Polisi y’u Rwanda. Nkaba mburira abakomeje kwishora mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibiyobyabwenge ko babireka kuko ntaho bashobora kunyura ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage n’izindi nzego kandi ko n’amayeri yose bazakoresha atazabura gutahurwa bagafatwa.

Nibahamwa n’iki cyaha, bazahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).