Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abagabo 4 batwara ibinyabiziga barakekwaho guha ruswa abapolisi

Abagabo 4 batwara amakamyo bafashwe mu bihe bitandukanye mu mihanda bashaka guha abapolisi bakora mu mihanda ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Damas Gatare yavuze ko abafashwe bashakaga guha abapolisi ruswa irihagati y’ibihumbi 2000 na 5000 ububose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Ezra Ntakirutimana umwe muri abo bafunze avuga ko yavuye mu bugesera apakiye amabuye yerekeza i Kigali yagera i Gahanga agahagarikwa n’umukozi wa Polisi ukorera mu mu handa yamusaba uruhushya rwo gutwara imizigo akarubura nuko ahitamo kumuha ruswa y’amafaranga 5000 maze umupolisi arayanga ahita amufata.

Ntakirutimana igira inama bagenzi be bakora umwuga umwe kutagwa mu mutego nkuwo yaguyemo kuko ntanyungu.

Ubusanzwe ikamyo itwara imizigo igafatwa idafite uruhushya rwo gutwara imizigo ihanishwa amande angana n’bihumbi 10,000.

Naho Jean Bosco Ikitegeka yavuzeko asaba bagenzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange kwirinda izi ngeso kuko ntakamaro kuko nawe ari kwicuza impamvu yabikoze.Akaba yari yatanze ruswa y’ibihumbi 2,000.

ACP Gatare  akaba asaba abaturage muri rusange kwirinda ibi bikorwa bibi.

Yagize ati” Twatangiye iki gikorwa ariko hari n’abandi bantu bagiye bafatwa mu gikorwa nk’iki cyane ko dufite amakuru ko hari n’abandi bafite uruhare muri ibi bikorwa.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivise zitandukanye n’abayitanga bagafatirwa ibihano bibakwiriye.

Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho  ishami rishinzwe kurwanya  ruswa muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigo kigisha imyitwarire abapolisi no gukora igipolisi cy’umwuga.

ACP Gatare yavuze kandi ko abapolisi 96 mubihe bishize aribo bafatiwe mubikorwa bijyanye na ruswa naho amadosiye 9 yarakozwe yoherezwa mu nkiko andi akaba ategereje ko komite ngenzura myitwarire ibakatira ibihano.

Mu mwaka ushize abapolisi 34 akaba aribo bafatiwe mu bikorwa bijyanye naruswa.