Kuri sitasiyo ya Polisi ku kicukiro hafungiye abagabo bane aribo Shaban Nzabonimpa , Menarugamba Anicet, Gilbert Mushimiyimana na Emmanuel Muvunyi batwara ibinyabiziga bakaba bakekwaho kuba barakoresheje kandi bagahimba ibyangombwa igihe babaga bandikikiwe amakosa yo mumuhanda.
Abo bagabo bakaba barabikoraga mu buryo butatu butandukanye, hari ukujya kuri banki ya Kigali (BK) aho bishyuriraga amande baciwe bagiye kwishyura kuri konti ya Polisi bakishyura amafaranga make nyuma bakaza kwishyiriraho andi bahinduye imibare.
Uburyo bwa kabiri nukujya kuri banki bakavanayo amafaranga kuri konti zabo nyuma bakaza kuyikoresha nk’abishyuye, ubundi buryo ni ubwo guhimba gitansi ya BK.
Ubwo buryo bwose ibyo bisambo byakoreshaga bukaba bwaratahuwe kubufatanye na na banki ya Kigali na Polisi y’u Rwanda.
Aba bagabo ibyaha baregwa byose bakaba babihakana bavugako abantu bohereje kubishyurira aribo babakoresheje ayo makosa.
Superintendent (SP) JMV Ndushabandi yavuze ko usibye aba batawe muri yombi hari izindi modoka 303 zikekwaho ubwo buriganya Polisi ikaba igikora iperereza.
SP Ndushabandi yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga kwishyurira ibinyabiziga byabo igihe byandikiwe amakosa bakirinda kugwa mu mutego w’abantu bamwe bababeshya ko babaha ibyangombwa kandi ari ibihimbano.
Ikindi kandi yongeyeho ko abantu batunze ibinyabiziga bakwiye kujya bakurikirana bakareba ko amande yaciwe ku binyabiziga byabo yishyuwe muburyo bukurikije amategeko.
Kinyarwanda
English











