Mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda bose kwirinda guha umwana inzoga n’itabi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP) Dan Munyuza ari kumwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, bagiranye inama n’abafite utubari ducuruza inzoga ndetse n’abafite inzu z’urubyiniro mu mujyi wa Kigali.
Iyi nama ikaba yari igamije gushishikariza aba bacuruzi kwirinda guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18, ndetse babona n’abinjiyemo bakabimenyesha inzego z’umutekano.
Aha DIGP Munyuza akaba yagize ati:” Umwana utarageza ku myaka y’ubukure, ntiyemerewe kwinjira mu tubari atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa umurera wemewe n’amategeko, turabasaba kubahiriza iri tegeko kuko byagaragaye ko mwateshutse kuri iri tegeko”.
Yakomeje kandi asaba abafite inzu z’urubyiniro nabo kwirinda kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 18 mu nzu z’urubyiniro kuko bitemewe, anabasaba kwirinda urusaku rwa nijoro ruterwa n’abacurangira ndetse n’ababyinira mu nzu zabo.
Akaba yagize ati:” Abafite utubari n’inzu z’urubyiniro ntibakwiye gushishikazwa n’inyungu zabo gusa, ahubwo bakwiye no kubungabunga umuryango nyarwanda, bawurinda icyawuhungabanya”.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yasabye nawe yibukije aba bacuruzi ko bafite inshingano zo kugenzura ibyangombwa by’abo binjiza mu tubari cyangwa mu nzu z’urubyiniro zabo, cyane cyane abo bakekaho kuba abana, ubirengaho agakurikiranwa n’amategeko kandi ako kabari cyangwa inzu ye bigafungwa.
Aha Ndayisaba akaba yagize ati:”Mukwiye kumenya ko utubari n’inzu z’urubyiniro zanyu bikwiye kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano w’abo muturanye”.
Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.
Kinyarwanda
English











