Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana basabwe guhuza imbaraga mu kurirwanya

Mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu karere ka Gatsibo, ku itariki ya 11 Kanama Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yahuye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye barimo ubuyobozi bw’akarere, imiryango itegamiye kuri Leta ifite aho ihuriye no kurengera umwana, n’inzego z’ubuvuzi, bungurana ibitekerezo by’uko bakongera imbaraga no kunoza imikorere yabo mu kurengera umwana.
 
Mu miryango itegamiye kuri Leta ifite aho ihuriye no kurengera umwana yitabiriye ibi biganiro harimo; AVSI, umuryango wita ku burezi bw’abana Plan Rwanda, AEE Rwanda, Home and Hope Children, Inama y’Igihugu y’Abana (NCC)…
 
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yasobanuriye aba bafatanyabikorwa mu kurengera umwana ko mu karere bakoreramo ari benshi ariko ugasanga badakorera hamwe ngo bagere ku ntego yabo.
 
Yavuze ati:”Twese uko turi aha duhuriye ku nshingano zimwe zo kurinda umwana ihohoterwa, dukwiye kwirinda gutatanya imbaraga, tugakorera hamwe tukarushaho kugera ku nshingano zacu ku buryo tugabanya ihohoterwa ry’umwana riboneka mu karere dukoreramo.”
 
Yakomeje avuga ati:”Dukwiye kumanuka mu midugudu no mu tugari, tugasobanurira abaturage bumwe mu burenganzira bw’ibanze bw’umwana burimo kwandikishwa iyo acutse, guhabwa izina, kuvuzwa, kumenya ababyeyi, kwiga n’ubundi.”
 
SP Kabera yavuze kandi ati:”Birababaje kubona kuba muri aka karere dukoreramo hakiboneka abana bagisambanywa ku ngufu, abakubitwa n’ababyeyi babo bakabakomeretsa, abahabwa ibihano bindi bikabije, abavanwa mu mashuri bagashyingirwa bakiri bato abandi bakajya kurindishwa imiceri n’aboherezwa mu birombe bicukurwamo amabuye. Dukore ibishoboka rwose ibi bintu bicike.”
 
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, yashimye kuba yaratekereje guhura n’aba bafatanyabikorwa mu kurengera umwana.
 
Yavuze ati:”Ibi Polisi ivuga nibyo rwose, abantu bose bakwiye gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana no kubushyira mu bikorwa. Kuba abaturage benshi batarasobanukirwa uburenganzira bw’abana bishingiye ku muco ubwawo ndetse n’imyumvire ikiri hasi, akaba ariyo mpamvu hakenewe ubuvugizi bukomeye bwacu twese ngo abantu benshi babigireho ubumenyi.”
 
Yabasabye ko bakangurira abakuru n’abana kugira uruhare runini ngo ihohoterwa rikorerwa abana ricike.

Mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, abagore n’irikorerwa mu miryango, Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo wahamagara ku buntu uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ibigo Isange One Stop Centers biri ku bitaro by’uturere hafi ya byose byita ku bibazo by’ihohoterwa bikanagira inama abarikorewe.