Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abadepite b’ibihugu bitandukanye by’Afurika basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ugushyingo  abadepite 20 bo munteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye by’Afurika basuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku kacyiru.

Aba badepite bakaba baturutse mu bihugu bya Madagascar, Republic of centre of Africa, Niger,Congo Brazzaville,Ertrea, Mali na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’ umuyobozi ushinzwe ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda  Superintendent of Police Beline Mukamana,  yabasobanuriye amavu n’amavuko y’iri shami, ababwira ko iri shami rishishikariza umuntu wese wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutabyihererana, ahubwo bakihutira kubimenyeshainzego z’umutekano, ababwira ko kugira ngo ibyo bikorwe neza, Polisi y’u Rwanda ikora ubukangura mbaga ndetse ikaba yaranashyizeho telefone yo guhamagaraho ku buntu ariyo 3512, kugira ngo abahohotewe babashe guhamagara ku buryo bworoshye.

Yakomeje abatembereza ibyumba bigize iri shami abasobanurira n’imirimo ikorerwamo, kuva aho bakirira abantu muri rusange, aho bategera amatwi umuntu mukuru wahohotewe ndetse n’abana.

Nyuma y’aho abo bashyitsi basuye ikigo Isange One Stop Centre gikorera mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa, kikanafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera abahohotewe.

Kubitaro bikuru bya Polisi bakaba basobanuwe imikorere y’icyo kigo, uko bavura bakanita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva umuntu yakiriwe kugeza akize agataha.

Basobanuriwe kandi uko ikigo Isange gikorana na Minisiteri y’ubuzima mu by’ubuvuzi n’abunganira abandi mu mategeko.

Basobanuriwe kandi ko abahohoterwa bizana ku bushake bwabo abandi bakaza kubera ubukangurambaga butangwa n’ikigo Isange abandi bakanyuza ibibazo byabo kuri za sitasiyo zibegereye, nabo bakabigeza kuri Isange.

Leila Ben Ali wo mu gihugu cya Tunisia  ushinzwe abagore n’iterambere mu biro by’ Afurika  Afurika y’unze ubumwe  yashimye Polisi y’u Rwanda kubera intambwe igaragara imaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akaba yagize ati:” Turashimira Leta y’u Rwanda na Polisi  kuba yaratekereje gushyiraho iki kigo cyo kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi biragaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yavuzeko ko benshi muri bagenzibe ari ubwambere babonye isange ndetse ko bitandukanye cyane nuko mu bihugu iwabo bakira uwahohotewe.

Akaba yashimiye umurongo mwiza washyizweho wo kurwanya ihohoterwa ,bakaba bavuze ko ubumenyi bavomye bagiye kubusangiza bagenzi babo mu bihugu baturukamo.

Yasoje avuga ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko ashishikariza ibihugu bitaragira bene icyo ko bikwirye kwigira ku Rwanda kugira ngo ihohoterwa ricike muri ibyo bihugu.

Aba badepite bakaba barageze mu Rwanda ku itariki ya 10 Ugushyingo bakaba bazasoza uruzinduko rwabo ku itariki ya 14uku kwezi.