Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abacuruzi barasabwa gusuzuma neza mafaranga bahabwa kuko hashobora kuba harimo amahimbano

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi gusuzuma neza amafaranga bahabwa, kuko hashobora kuba harimo amahimbano. Ibi bivuzwe nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ifatiye abantu 3 barimo umugore umwe bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.

Aba bantu bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahara nyuma y’amakuru Polisi yahawe n’abaturage ko hari abantu barimo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari Twakiribije Saidi, Hakizimana Emmanuel na Uburiyemuye Goreth , ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ati:”Aba bantu bafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano ibihumbi 142 (142.000Frw).”

Yavuze ko aya mahimbano yari inoti 4 z’ibihumbi 5, (5000Frw), inoti 45 z’ibihumbi 2 (2000Frw), inoti 30 z’igihumbi (1000Frw) n’amadolari 100 nayo y’amahimbano. Aya yose akaba yarahise afatwa na Polisi kugirango azabe ikimenyetso mu nkiko.

IP Kayigi yasabye abacuruzi n’abandi bose gushishoza igihe bakira amafaranga, cyangwa bagakoresha ibyuma byabugenewe bireba niba amafaranga ari mazima cyangwa ari amahimbano.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.