Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abacururiza mu isoko rya Ruhango bakanguriwe kwita ku burere bw’umwana

Abantu 180 bacururiza mu isoko rya Ruhango ribarizwa mu karere ka Ruhango bakanguriwe kwita ku burere bw’abana kugira ngo babarinde imyitwarire mibi nko kwishora mu biyobyabwenge.
 
Babikanguriwe ku itariki 19 Nyakanga mu nama bagiranye n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Epimaque Twagirimana afatanyije na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubumbatira umutekano muri aka karere.
 
Mu butumwa bwe, Twagirimana yabwiye abo bacuruzi ati:"Ntimugahugire mu gushaka amafaranga ngo mwibagirwe ko abana bakeneye inama zanyu. Mu byo mukora byose mujye mugena igihe cyo kuganira na bo kuko inama zanyu zituma batishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe,  kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina."
 
Yakomeje agira ati:"Kurera umwana neza ni inshingano za buri wese.Kumugira inama ni bumwe  mu buryo bwo kumurinda kugwa mu bishuko."
 
IP Abijuru yabwiye abo bacuruzi ko kuganira n’abana bibarinda kunywa ibiyobyabwenge, kubicuruza cyangwa kubitunda.
 
Yakomeje ababwira ati:"Bituma kandi batajya cyangwa ngo habe hagira ubajyana mu tubare, utubyiniro, ndetse n’ahandi bashobora guhurira n’ibishuko. Kuganira na bo bituma kandi batagwa mu mutego w’abacuruza abantu."
 
IP Abijuru yababwiye kandi ati:"Ibyo muhirimbanira byose ntacyo byaba bimaze mu gihe abana banyu bishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge. Muzirikane ko 'Igiti kigororwa kikiri gito'. Murasabwa kwita ku burere bw’abana kuko ari amaboko y’igihugu."
 
Yababwiye ko amakimbirane mu miryango ari mu bituma abana bahunga iwabo ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri bakajya ku mihanda aho bakorera ibikorwa bitemewe nk’ubujura, maze abasaba kuyirinda no kuyacyemura mu bwumvikane igihe abayeho.
 
Mu ijambo rye, ukuriye Komite y'iryo soko , Ngendahayo  François yagize ati:"Kurera abana neza  ni ukurerera igihugu."
 
Yashimye inama bagiriwe, kandi asaba abacuruzi bagenzi be kuzikurikiza.