Mujawamariya Christine w’imyaka 35 ku itariki ya 10 Mata yagwiriwe n’ikirombe ibitaka bimwirundaho ahera umwuka, bagenzi be bakoranaga baramutaburura bamujyana kwa muganga, ariko ashiramo umwuka ubwo yari ari mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma.
Ibi bikaba byabereye mu kagari ka Kirwa Umurenge wa Kayenzi akarere ka Kamonyi, aho uyu Mujawamariya wari umukozi muri kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi yitwa GIMI Ltd (Gisizi Mining Limited).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yasabye abakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari mu masoslyete y’ubucukuzi, ko bakwitondera ibirombe cyane cyane mu bihe by’imvura nk’ibi turimo, kuko ubutaka buba bworoshye ku buryo bugwa ku bantu bitunguranye. Aha yavuze ati:”Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kwitonda muri ibi bihe by’imvura, kuko ubutaka buba bworoshye, iyo ucukuye ukagera kure rero bushobora kubagwira bakahasiga ubuzima.”
Yakomeje abasaba ko batangira akazi ari uko sosiyete bakorera zibahaye ubwishingizi kuko iyo ntabwo bagahuriramo n’impanuka bigira ingaruka kuri bo no ku miryango yabo muri rusange, yabasabye kandi kubikora kinyamwuga, bakoresha ibikoresho bigezweho, aho gukoresha ibya gakondo.
CIP Hakizimana kandi yasabye ba nyiri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushinganisha abakozi babo muri za sosiyete z’ubwishingizi, bakabaha n’imyambaro yabugenewe yambarwa mu kazi, kandi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta. Yanabasabye kujya babanza no gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka ku buryo binaviramo impfu za bamwe nk’uko byagendekeye Mujawamariya.
Yasoje avuga ko Polisi igiye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagahugura abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse bagakangurira abakora ako kazi kukanoza hagamijwe kurinda ko ubuzima bw’abaturage bukomeza kuhatakarira.
Kinyarwanda
English











