Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ababyeyi basabwe gufasha abana kugira amahitamo meza abarinda kujya kuba mu muhanda

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yasabye ababyeyi gukurikiranira hafi abana no kubafasha guhitamo neza ejo hazaza habo habarinda ubuzererezi no kujya kuba mu muhanda.

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze mu biganiro byahuriyemo abana bagera kuri 700 basubijwe mu miryango bakuwe mu mihanda n’ababyeyi baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, byabereye mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa (FAWE) giherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abana n’ababyeyi, uburenganzira bw’abana n’uburere bwa ngombwa bakwiye guhabwa mu muryango mu rwego rwo kubarinda kwisanga mu buzererezi n’indi myifatire idahesha agaciro umuryango n’igihugu muri rusange. 

ACP Ruyenzi yagarutse ku miterere y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda na zimwe mu mpamvu zikunze kuba intandaro yo kuba abana bava mu miryango bakisanga mu mihanda.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abana bava mu miryango bakajya mu mihanda ni umutwaro ku muryango no ku gihugu, buri wese by’umwihariko ababyeyi kiratureba niyo mpamvu dukwiye gufatira hamwe ingamba zo kukivugutira umuti buri wese abigizemo uruhare.”

Yakomeje ati: “Abana bagomba kwitabwaho kuva bakivuka, ababyeyi bagafatanyiriza hamwe kubakurikirana; haba mu mirire no mu myigire kandi bakabafasha guhitamo neza icyerekezo no kumenya ingaruka bahura na zo mu gihe bagize amahitamo mabi.”

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa abarenga 3900 bari mu bigo ngororamuco bitandukanye bagaragaweho ibyaha bitandukanye birimo kwicuruza, ubujura, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, yavuze ko ibibazo byinshi abana bahura nabyo biba bishingiye ku miryango, asaba ababyeyi kwita ku burere batanga ku bana.

Yavuze ati: “Ntabwo bishimisha kuba abana bari mu muhanda, kuko umwana kugira ngo agire ubuzima bwiza, azabe umunyarwanda muzima agirire igihugu akamaro birasaba ababyeyi kwiyemeza no gufata inshingano zikomeye zo gutanga uburere ku mwana no kumufasha mu buryo bwose bushoboka ngo azakurane uburere.

Yasabye ababyeyi kurinda abana ibintu byose bibangiza, birimo kujya mu muhanda, ihohoterwa, abamushora mu biyobyabwenge n’indi migirire idakwiye, abashishikariza kubamenyereza inzira nziza yo kunyuramo kuko bibabera umuyoboro mwiza ubaherekeza no kugeza bakuze.

Assoumpta Ingabire, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana (NCDA-Rwanda), yavuze ko iki kiganiro ari umuyoboro mwiza wo gufatira hamwe ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abana bajya mu muhanda.

Yavuze ko umuhanda utarera, agaragariza ababyeyi ko bidakwiye ko bitwaza ubukene kuko hari ibintu by’ibanze umubyeyi agomba umwana bitagurwa amafaranga birimo kubitaho no kubagaragariza urukundo kandi ko ari umuti w’ibanze ubarinda kuba bata umuryango ngo bajye ku muhanda.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi bizakomeza hirya no hino mu gihugu, ababyeyi bo mu Ntara zose z’igihugu bakaganirizwa uko bakwiye kwita ku bana babarinda ubuzima bwo kuba mu muhanda.