Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ababyeyi barasabwa guhoza ijisho ku bana babo hagamijwe kubarinda kurohama mu mazi

Muri iki gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama mu biyaga no mu migezi. Iyi ni inama Polisi igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu. Nk’uko byagiye bigaragara, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye.

Icyakwibazwa rero ni ukumenya niba  ababyeyi cyangwa abandi  bashinzwe kurera abo  bana baba  bazi aho abo bana bagiye cyangwa se niba aribo babatumye kujya gukinira cyangwa koga muri ayo mazi.

Uko byaba bimeze kose biragaragara ko ababyeyi cyangwa abarezi   b’abo bana baba bagize uburangare ku buryo baba batitaye ku mutekano w’abana babo.

Uretse kurohama mu biyaga no mu migezi hirya no hino, uzasanga kandi no mu gihe cy’imvura nyinshi abana bagenda bakandagira mu bizenga no mu byobo by’amazi  ku buryo hari abahasiga ubuzima. Ikibabaje rero ni uko hari ababyeyi cyangwa abandi bashinzwe uburezi bw’abana muri rusange bumva ko bitabareba.

Hari kandi n’ababyeyi bacukura ibyobo by’amazi hafi y’inzu bigenewe gutega amazi yo kubakisha, ariko ntibabitwikire ku buryo bukomeye bityo  mu gihe cy’imvura ugasanga abana bashobora kubigwamo igihe bakinira hafi yabyo.

Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama ababyeyi  n’abandi barera abana cyane abatuye uturere dufite ibiyaga n’imigezi myinshi  kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama. Yavuze kandi ko abana badakwiye kujya ku migezi n’ibiyaga bonyine ahubwo bibaye ngombwa ko bajyayo, bagiye nko gutembera, bakajyana n’abantu bakuru hagamijwe kurinda ko hagira umwana uhatakariza ubuzima.

Polisi kandi ikaba ibagira inama  ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage bakwiye gutabara vuba na bwangu kandi bakabimenyesha Polisi ikorera hafi aho, aho banahamagara kuri 110 ku buntu  kandi   by’umwihariko abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira gukinira hafi y’ibiyaga n’imigezi, kuko bashobora kurohama bakahasiga ubuzima.