Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w'umwana w'umunyafurika wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza n’ubuyobozi bw’aka karere baganirije ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri by’umurenge wa Mukarange aribyo G.S Kayonza, G.S. Mukarange Cathoric, Kayonza Vocation Academy na Victorious Academy School, bose hamwe bageraga ku bihumbi bitanu, baganirizwa ku kwirinda no kurwanya imirimo ikoreshwa abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, amakimbirane n’ibiyobyabwenge.
Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kayonza Rurangwa Jean Paul wari witabiriye ibi biganiro yarababwiye ati; :”Buri wese akwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, akamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kwidagadura, n’uburenganzira ku mutungo. Akaba ari muri urwo rwego rwo guhabwa uburenganzira, umwana wese agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye.”
Yakomeje avuga ati:”Ntidukwiye gutuza tubona hari abana batajya mu ishuri cyangwa bakoreshwa imirimo ivunanye, tugomba guharanira ko uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bwubahirizwa.”
Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kayonza yasabye ababyeyi, abarezi n’abana bari bateraniye aho ko bakwitwararika ko umwana utarageza ku myaka 18 yarindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukoresha imirimo ivunanye.
Yasabye abari aho kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ariho hakemurirwa amakimbirane ari nayo ahanini atera guhohotera umwana no kumuvana mu ishuri, kandi ntibawuharire abagore gusa.
Yaravuze ati:”Igituma abana bacu bata ishuri ni amakimbirane yo mu ngo, bigatuma bo ubwabo bishora cyangwa ababyeyi babashora mu mirimo ivunanye kugirango babone ikibatunga. Ababyeyi mukwiye kwirinda amakimbirane yo mu ngo, intonganya za hato na hato ndetse n’ibiyobyabwenge kuko aribyo bibatera guta ishuri.”
Yakomeje ababwira ko kugirango ibi byose bicike buri wese yaba umubyeyi, umurezi ndetse n’umunyeshuri bakwiye kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi kuko hagirwamo inama zubaka hakanakemurirwamo amkimbirane.
Insanganyamatsiko y’umunsi w'umwana w'umunyafurika yaragiraga iti:"Twubake u Rwanda rw'ejo turinda ibyagezweho mu kurengera umwana".
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba ubukangurambaga mu nzego zose mu gushyira imbere gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ndetse hanakumirwe imirimo ivunanye ikoreshwa abana, bityo mu gihe kizaza ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye kizabe amateka.
Kinyarwanda
English











