Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Aba Polisi bo mu karere mu mahugurwa yo kwigisha abandi

None tariki ya 6 Ukwakira, aba Polisi 28 baturutse mu bihugu bya afurika nka Uganda, Ethiopia, Kenya n’u Rwanda, batangiye amahurwa y’iminsi 30, aya mahugurwa akaba yaragenewe guha ubumenyi aba Polisi bazajya bahugura abandi ba Polisi mbere yuko berekeza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Aya mahugurwa arimo kubera mu kigo cy’ishuri cya Gishari mu karere ka Rwamagana, n’aya 2 muri iki cyiciro akorewe mu Rwanda.

Mu gihe cy’iminsi 30, abari muri aya mahugurwa bazigishwa amasomo y’ingenzi arimo; guhosha imyigaragambyo, uburyo bwo gukoresha imbunda nko kurasa neza, uburyo bw’itumanaho, imyitozo ya gisirikare n’ibindi.

Mu ijambo rye ubwo yafunguraga aya mahugurwa, umukuru wa Polisi y’igihugu CGP, Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi z’ibihugu bihuriye mu muryango East African Standby Force (EASF) ko zifite inshingano zo gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muri aka karere ndetse no ku isi hose.

CGP Gasana yagize ati, “Bimaze kugaragara ko, twe nk’inzego zishinzwe umutekano tugomba kwitegura kugira ngo dufashe bene wacu mu bindi bihugu bahuye n’ibibazo by’umutekano muke”.

Yasabye abateraniye muri aya mahugurwa, kuyafa neza hagamijwe kuvoma ubumenyi igihe bazaba bayasoje, yabasabye kandi kuzasaranganya ubu bumenyi na bagenzi babo mu bihugu baturukamo.

Assistant Commissioner of Police, Kahsay Gebre, uyobora umuryango wa EASF Police Component, yasobanuye ko, aya mahugurwa agamije guha ubumenyi aba Polisi bo muri ibi bihugu bityo kugira ngo nabo bazabashe kubukwirakwiza kuri bagenzi babo muri ibi bihugu.

Yongeyeho kandi ko umuryango wa EASF uzi neza akamaro ndetse n’ibikorwa byiza bikorwa na Polisi mu kubungabunga no ku garura amahoro mu karere no ku isi yose.

ACP Gebre yavuze kandi ko aya mahugurwa ari mu murongo w’inama ya EASF iherutse kubera I Kigali, aha muri nama ikaba yarafashe imwe mu myanzuro ivuga ko ibikorwa bya EASF byaba bimaze gutangira mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka wa 2014.