Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Aba Polisi bo mu ishami ricunga umutekano wo mu muhanda basabwe kunoza akazi bakora

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana,  ejo tariki ya 21 Nzeri, yagiranye inama n’ aba Polisi 400 bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aha umuyobozi wa Polisi akaba yarabasabye kunoza neza akazi kabo ka buri munsi bityo kugira ngo umutekano wo mu muhanda ubashe kugerwaho neza.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, nimwe mu zindi CGP asanzwe agirana n’ aba Polisi bakorera no muyandi mashami, aha hose ikiba kigamijwe akaba aru ugushishikariza aba Polisi gukora neza akazi baba bashinzwe.

Yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rifite inshingano ikomeye yo kurinda umutekano w’ abakoresha imihanda ndetse n’ ibyabo. Yakomeje kandi abasaba intanga rugero mubyo bakora birinda ikintu icyo aricyo cyose cyabashora mu cyaha cya ruswa ndetse n’ ibindi byaha cyane ko ibi binashobora kwangiza isura nziza yiryo shami kimwe n’ iya Polisi muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi yashimye serivise zitangwa n’ iri shami aho yavuze ko iyo mikorere myiza kimwe n’ iyandi mashami yatumye Polisi y’ u Rwanda ihiga ibindi bihugu ku mugabane wa Afurika, aho abaturage baba bafitiye icyizere Polisi.

Icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’ urwego rwa World Economic Forum, rwashyize u Rwanda ku mwanya 1 muri afurika ndetse na 21 kurwego rw’ isi aho abaturage banyurwa na serivise bahabwa na Polisi.

Mu rwego rw’ umutyekano, u’ Rwanda nirwo kandi ruri ku mwanya wa 1 muri Afurika n’ amanota 6.0 ndetse rukaba n’ urwa 10 ku isi yose. Muri icyi cyicaro, igihugu cya Mauritius gifite amanota 5.5, na Gambia ifite amanota 5.3.

Iki cyegeranyo kikaba kandi cyaracyize u’ Rwanda ku mwanya wa 1 muri afurika nk’ igihugu gifite umubare mucye w’ ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi yagize ati, “Mwagize uruhare rukomeye mu guhesha ishema Polisi n’ igihugu muri rusange, mugomba gukomeza uyu murava n’ ubwitange kugira ngo nazimwe mu mbogamizi zigihari zishakirwe ibisubizo.’’