Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Aba Polisi 10 basoje amahugurwa ku bikoresho kabuhariwe bipima umuvuduko w’ibinyabiziga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ukwakira,  ku kicaro gikuru cya Polisi kiri Kacyiru hasojwe amahugurwa y’ibikoresho by’ikorabuhanga bipima umuvuduko w’ibinyabiziga.

Aya mahugurwa yari amaze iminsi 5, yari yitabiriwe n’aba Polisi  basanzwe n’ubundi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mihanda.

Ibi bikoresho bizwi mu ndimi z’amahanga nka “Advanced Speed Laiser”, bifite ubushobozi bwo gupima umuvuduko ikinyabiziga kigenderaho, gufata amashusho ndetse bikanareba pulake z’ikinyabiziga. Ubushobozi bw’ibi bikoresho bukaba butandukanye n’ubw’ibikoresho byari bisanzwe bikorehwa n’ishami rya Poisi rishinzwe umutekano wo mu mihanda kuko byo byabahaga gupima gusa umuvuduko.

Chief Superintendent Ejide Ruzigamanzi wungirije umuyobozi wa Polisi uyobora ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasobanuye ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba Polisi ubumenyi ku mikorere n’imikoreshereze y’ibyuma kabuhariwe bipima umuvuduko w’biinyabiziga, kandi ngo ibi bikaba bigamije gukumira impanuka za hato na hato dore ko impanuka nyinshi usanga ziterwa n’umuvuduko ukabije.

Ruzigamanzi yasbye abarangije aya mahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bayavomyemo kugira ngo impanuka zikumirwe.

Yavuze kandi ko Polisi y’igihugu yashyize imbere guha ubumenyi butndukanye aba Polisi  nk’imwe mu ngamba ihamye yo kurushaho gukumira ibyaha bitandukanye mu gihugu.