Mirongo icyenga n’icyenda, barimo abapolisi b’u Rwanda mirongo itandatu, n’abaturage mirongo itatu n’icyenda, bashoje, ku ya 30 Mutarama, amahugurwa yo kuzimya inkongi z’umuriro,bari bamazemo amezi atatu.
Yabereye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’ubumenyingiro rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic), riherereye mu karere ka Rwamagana.
Uretse amasomo yo kuzimya inkongi z’umuriro, aba mirongo icyenda, bahawe ubumenyi mu bijyanye n’amashanyarazi ndetse n’amazi.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda,yatewe inkunga na Banki nkuruy’u Rwanda ,(BNR) ibinyujije mu kigo cy’ igihugu cy’ubumenyingiro (WDA).
Yashojwe ku mugaragaro n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri y’imyuga n’ ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa,witabiriwe na Minisitiri w’ umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner General (CG) Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’ intara y’uburasirazuba, Odette Uwamariya, umuyobozi wa WDA,Jerome Gasana,n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’iguhugu zitandukanye.
Nsengiyumva, yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abapolisi n’abaturage.
Yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyarwanda kwihangira imirimo, kugira ngo biteze imbere ubwabo, n’igihugu muri rusange.Yavuze ko azagezwa ku banyarwanda benshi.
Yagize ati, “Uko igihugu gitera imbere, niko n’abaturage baba bagomba kugira ubumenyi mu kuzimya inkongi z’imiriro.”
Nsengiyumva yasabye abashoje amahugurwa gushyira mu bikorwa amasomo bize, kandi bagasangiza ubwo bumenyi abandi.
Kinyarwanda
English











