Mu minsi itatu ishize, n’ukuvaga, kuva ku ya 16 kugeza ku ya 18 Gashyantare, abantu cumi na barindwi bafashwe na polisi nyuma yaho bagerageje guha ruswa abapolisi kugira ngo bareke kubakurikiranaho ibyaha bitandukanye.
Bakaba bafatiwe mu gikorwa cya polisi kubungabunga umutekano wo mumuhanda, kandi kigikomeje mumande zitandukanye z'igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP), Celestin Twahirwa yavuze ko batandatu bafatiwe mu mujyi wa Kigali, batatu mu ka Nyamasheke naho abandi bafatiwe we turere twa Bugesera, Rubavu, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Huye.
Yavuze ko ruswa batanze iri hagati y’igihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Yavuze ko cumi na babiri mu bayitanze ari abashoferi, bafatiwe mu makosa arimo kutagira ibyangombwa byo gutwara imodoka n’umuvuduko ukabije.
CSP Twahirwa yavuze ko hari uwayitanze kugira ngo hafungurwe uwafashwe uwafashwe atetse Kanyanga, uwayitanze nyuma y’aho afatanywe insinga z’amashanyarazi za magendu mu karere ka Bugesera kandi zitujuje ubuziranenge ndetse n’uwayihaye umupolisi amaze gufatanwa ibyuma by’ibyibano.
Yavuze ko abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe.
Yagize ati,"Polisi izakomeza kuburira no kugira inama abakigerageza kunyuranya n’amategeko. N’ikinti kigayitse kugerageza guha ruswa umupolisi kuko bishobora kubaganisha mu bibazo bitandukanye biruta ibyo bari bafite."
Ati: "Amategeko arahari cyane mu gitabo mpana byaha mugingo 633 na 641 zaco kandi n'abapolisi barabizi ko ruswa ari kirazira, n'ubifatiwemo arahanwa ndetse harimo no gusezerwa mu gipolisi."
Yakanguriye abaturage kutayitanga no kutayakira kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya.
Ingingo ya 633 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga,mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi,cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ivuga kandi ko ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwigwizaho umutungo udashobora gusobanurira inkomoko yemewe n’amategeko,kwifashisha umuntu ufite umwanya,ububasha cyangwa icyubahiro kugira ngo uhabwe indonke cyangwa ukorerwe imirimo mu buryo butemewe n’amategeko.
Na none iyi ngingo ivuga ko ari gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Ivuga kandi ko ruswa ari gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.
Ingingo ya 634 ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuicumi z’agaciro k’indonke yatswe.
Kinyarwanda
English











