Umukozi wo mu biro Bikuru by’umuryango wa EAC biherereye Arusha, yatangajwe bikomeye no guta ivarisi ye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gicuku, yasubirayo akayibonana n’ibyarimo byose.
Ku wa 11 Gicurasi ni bwo Aloysius Chebet umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Biro by’Ubunyamabanga bukuru bwa EAC, yaje mu muhango wo guhemba abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu mu irushanwa ryo kwandika umuvugo ku mahoro muri EAC.
Yageze i Kanombe ku Kibuga saa tatu z’ijoro, maze umushoferi wari umutegereje ngo amugeze kuri hoteli yagombaga kuraramo amwinjiriza ibintu mu modoka, yibagirwa gushyiramo ivarisi yarimo ibintu byinshi harimo n’amafaranga kandi idafunze.
Ati “Navuye ku kibuga cy’indege ndinda ngera kuri hoteli ntazi ko ivarisi idahari.”
Avuga ko bwo umushoferi yarimo amufasha gukuramo ibyo yazanye, ni bwo yabonye ko ivarisi ye yarimo ibintu byinshi yasigaye.
Ngo ubwo umushoferi yamusabaga gusubirayo kubizana, Chebet we nta cyizere na gito yari afite cyo kubibona.
Akimara kugerayo akavuga ko yibagiwe ivarisi, yahise arangirwa aho abapolisi bayimubikiye bari, maze abona ivarisi ye nta kintu na kimwe kiburamo, kandi ayihabwa ku buntu.
Uko byagenze, akimara kwibagirirwa ivarisi ye ku kibuga cy’indege, abandi bashoferi barayifashe bayishyikiriza abapolisi kugira ngo igire umutekano wayo, ndetse na nyirayo ashakishwe.
Avuga ko ibi byerekana ubunyangamugayo bw’Abanyarwanda, ngo kandi ibi ntibyari gushoboka iyo iki gihugu kiba kidafite abayobozi bemera kandi b’inyangamugayo.
Source: Izubarirashe
English
Kinyarwanda











